Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Yayaya mbega inkuru y’ akababaro, yari umutoza witondaga cyane, abantu benshi bashenguwe n’ urupfu rw’ uwatoje imyaka 18 ikipe yo mu Rwanda

 

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16.06.2023, nibwo hasakaye inkuru y’ inshamugongo yashenguye imitima y’ abanyarwanda , ubwo bari bamaze kumenya amakuru avuga ko Nduhirabandi Abdoul _ Karim uzwi nka Coka yitabye Imana azize uburwayi.

Ubwo benshi bari bamaze kumva iyi nkuru y’ akababaro , abakinnyi batandukanye abanyamakuru n’ abatoza bagaragaje agahinda batewe n’ uru rupfu.

Muri abo bashenguwe n’ urupfu rwa Coka , barimo Bizimana Djihadi, Hakizimana Muhadjiri, Haruna Niyonzima, n’abatoza batandukanye, babicishije ku rukuta rwa WhatsApp (Status), bifurije iruhuko ridashira nyakwigendera Coka.

Amakuru twamenye, avuga ko uyu mutoza yari amaze igihe kinini arwaye. Yabanje kurwarira mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, CHUK, ku Bitaro Bikuru byitiriwe Umwami Faysal ndetse yari aherutse kujya kwivuza muri Kenya ariko yari yagarutse mu Rwanda yatoye mitende.

Umuhango wo gushyigura uteganyijwe kuzakorwa ejo tariki 17 Kamena mu irimbi rikuru rya Rubavu, ari na ho hari kubera ikiriyo.

Uyu nyakwigendera yatoje amakipe arimo Marines yatoje imyaka 18 , Etincelles na Kirehe y’ iwabo i Rubavu

 

Azwi mu makipe nka Marine FC yamazemo imyaka myinshi kurusha izindi, Kirehe FC na Étincelles FC y’iwabo i Rubavu.

Related posts