Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Yavuye mu Bitaro arembye abona kubaho atongana n’ umugore we ntacyo bimaze ahita afata iya mbere yo kwiyambura ubuzima

 

Mu murenge wa Gashari wo mu Karere ka Karongi , haravugwa inkuru y’ uko umugabo witwa Léonald Bakinahe , yasanzwe amanitse mu mugozi yashizemo umwuka kubera ko ahora atongana n’ umugore we.

Uyu mugabo wo Mudugudu wa Gashari , Akagari ka Birambo, yari amaze iminsi yivuriza mu bitaro bitandukanye harimo na CHUK ariko ngo gukira byari byaranze, nk’ uko byatangajwe n’ umutaranyi wabo.

Uyu wahaye amakuru ikinyamakuru Taarifa yagize ati: ” Ejo ahagana saa munani twagiye kumva twumva baraduhuruje ngo Bakinahe yimanitse. Yari amaze iminsi yivuza ariko mu minsi ishize wabonaga ko afite imbaraga.”

Nyakwigendera ngo ntiyavugaga rumwe n’umugore we amucyurira ko yakenesheje urugo kubera ko kwivuza bya hato na hato,Umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Kirinda ngo usuzumwe mbere y’uko ashyingurwa.

Bari bafitanye abana bakuru barimo n’abashyingiwe, bamwe baba mu Mujyi wa Kigali.Nyuma yo gusanga yapfuye, abaturage bakodesheje imodoka y’umwe mu bacuruzi bo mu isanteri ya Birambo mu Murenge wa Gashari ngo umurambo we ugezwe i Kirinda.

Related posts