Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Yasize uruhinja rw’ ibyumweru bitatu, hatangajwe gahunda yo gusezera bwa nyuma ku muhanzi Gisèle Precious.

Kuwa Kane tariki ya 15 Nzeri 2022 nibwo humvikanye inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umuhanzikazi Nsabimana Gisèle Precious. Gisèle Precious yari umwe mu bahanzikazi bafite impano ikomeye mu b’ikiragano gishya mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba yari asanzwe asengera mu itorero rya ADEPR.

Amakuru avuga ko yaguye mu bwogero ahita ajyanwa ku bitaro bya Gisenyi ariko ntibabasha kuramira ubuzima bwe birangira yitabye Imana. Uyu muhanzikazi yapfuye asize umwana w’imfura yari aherutse kwibaruka ku itariki ya 22 Kanama 2022. Mu Ukuboza 2021 nibwo yarushinze n’umukuniz we witwa Niyonkuru Innocent.

Kuri ubu hamaze gutangazwa gahunda yo kumusezeraho bwanyuma no kumushyingura mu cyubahiro. Kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2022 hazaba igitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwe, kizabera ku rusengero rwa ADEPR paruwase ya Gisenyi guhera ku isaha ya saa Cyenda.

Kuwa Mbere tariki ya 19 Nzeri 2022 saa munani nibwo azashyingurwa mu cyubahiro mu irimbi rya Rugerero, mu gihe ku isaha ya saa tatu za mugitondo za mugitondo hazaba misa yo kumusabira mu rusengero rwa ADEPR n’ubundi.

Related posts