Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Yapfuye amanitse ikiganza ashaka gutanga igitekerezo

Tanzania: Umugororwa w’umwisiramu uri mu rwego rwa ba Sheikh, yitabye Imana mu buryo butunguranye aho yari afungiye muri gereza ya Ukonga, Dar es Salaam, ubwo bari mu nama hanyuma amanika urutoki agiye ku baza ikibazo, amaze guhaguruka yikubita hasi ahita yitaba Imana ako kanya.

Uyu Sheikh Said Ulatule uri mu kigero kimyaka 80,  yitabye Imana mu buryo butunguranye ndetse rwanatege impagarara mu muryango we.

Sheikh Saidi Ulatule, yari afungiye muri gereza ya Ukonga, Dar es Salaam, aho yari ataraburana ku cyaha wacyekwagaho cy’iterabwoba kuva muri 2015 ubwo yatabwaga muriyombi na Polisi

Amakuru avuga ko uyu nyakwigendera Said yitabye Imana tariki ya 4 Werurwe 2023 ubwo Umucamanza mukuru yari yasuye iyo Gereza kugirango arebe ibibazo imfungwa n’abagororwa bafite.

Uyu nyakwigendera Said yamanitse urutoki agirango abaze ikibazo kijyanye n’imyaka amaze ataraburana kandi avuga ko arengana, Said yarahagurutse atangiye kuvuga babona yikubise hasi ahita yitaba Imana ako kanya.

Umuryango wa nyakwigendera wavuze ko ukeneye ku menya icyateye urupfu rw’umuvandimwe wabo nacyane ko yari ataraburanishwa kuva yatabwa muriyombi muri 2015.

Ikinyamakuru Mwanchi cyatangaje ko cyashatse kumenya icyo ubuyobozi bwa Gereza buvuga kubijyanye n’urupfu rwuyu mu gororwa ariko umuyobozi wiyo Gereza Josephat Mkama yirinze kugira amakuru abitangaho.

Related posts