Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane X yahoze ari twitter ndetse na Instagram, hakomeje kuzenguruka amashusho ya rutahizamu wa Polisi Fc , Byiringiro Lague ndetse na Dj Crush bishimanye cyane bikarenza urugero bikagera aho kuvugisha abantu.
Mukwezi kwa gatatu uyu mwaka nibwo abakoresha imbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro bibaza niba inkuru zavugwaga kuri Byiringiro Lague zaba ari ukuri koko, dore ko zari izishyira mu manga urugo rwa Lague.
Icyo gihe kumbuga nkoranyambaga hazengurukaga nkuru y’igihuha yavugaga ko Byiringiro yaba agiye kubyarana na Dj Crush.
Icyo gihe nubwo Byiringiro we nta kintu yigeze abitangazaho, gusa Dj Crush binyuze mu kiganiro yanyujije kuri youtube channel yiwe, yahakanye yivuye inyuma ko atwite inda ye.Icyo gihe Dj Crush yashimangiye ko Byiringiro Lague ari inshuti ye kandi ko adashobora kumwihakana, ariko ibivugwa byose ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Ati “Sinamwihakana Byiringiro ni inshuti yanjye! Ariko ibyo bavuga ntabwo ari byo, nta nda mfite,baramubeshyera. Ahubwo uriya mubyeyi w’abana babiri ndamukomeje pe.”