Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Yamubajije ko yibye igitoki amusubiza ku mukubita ifuni mu mutwe ahita ahasiga ubuzima gusa nawe yahise agwa aho

 

Mu Karere ka Rubuvu, haravugwa inkuru ibabaje aho abantu babiri bapfuye harimo uw’ imyaka 50 y’ amavuko n’ uw’ imyaka 26 y’ amavuko.

Amakuru avuga ko uw’ imyaka 50 yishwe na mugezi we bakoranaga akazi k’ izamu amuhoye kumubaza niba yibye igitoki yamusanganye na we akaza kuraswa na Polisi nawe ahita ahasiga ubuzima.

Aya mahano yabereye mu Mudugudu wa Bushengo mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Rubavu.

Byabaye mu ijoro ryacyeye ahagana saa tanu, umusore w’imyaka 26 yivuganye umusaza w’imyaka 50 bakoranaga akazi ko kurarira urutoki rwo muri aka gace.

Bamwe mu batanze amakuru bavuze ko uyu musore yivuganye uyu musaza w’imyaka 50, ubwo yari avuye mu rugo gufata ifunguro, ahageze asanga hari igitoki batemye, amubaza aho cyavuye kuko yakekaga ko ari icyo bibye, undi aho kumusubiza, amukubita ifuni mu mutwe, ahita yitaba Imana.Haje kwitabazwa inzego z’umutekano, zaje gufata uyu musore, mu masaaha akuze y’ijoro ryambukiranyaga rashyiraga kuri uyu wa Mbere, ariko Polisi ihageze ashaka kwiruka, ihita imurasa na we agwa aho.

Aya makuru yaje kuba kimomo mu baturage, bazindukiye muri uru rutoki rwiciwemo nyakwigendera, wakubiswe ifuni n’uwo bakoranaga, ndetse n’aharasiwe uyu wamwivuganye, baje kureba ibyabaye.

Kuri ubu amakuru avuga ko umurambo w’uyu musaza, wajyanywe n’umuryango we ngo uwushyingure

Mu gihe umurambo w’uyu musore warashwe na Polisi, wo wajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Nshimiyimana Francois/ kglnews.com

Related posts