Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Yakoreshwe  n’ imyuka mibi ,  imodoka itarimo umushoferi yitoye iragenda ihohotera umumotari i Rusizi

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17.06.2023,  nibwo habaye impanuka y’ imodoka yabereye mu Karere ka Rusizi mu masaha ya mbere ya Saa sita nk’ uko umunyakuru wacu uriyo abitubwira.

Aba bonye iyi modoka iva aho yari iparitse ,  bamwe bavuze ko batunguwe no kubona iyo modoka igenda ikagonga uwo mu motari.

Gusa amakuru kglnews  ifite yahawe nabo babonye iyo mpanuka nuko mu minsi ishize  hari umuhanuzi wari warabivuze. Umwe mu babibonye ukorere muri gare yagize ati”Imodoka yamanutse nta mushoferi urimo. Iyi mpanuka amakuru narimfite ni uko ku wa Gatandatu washije hari umuhanuzi wahanuye ko hano hazamanuka imodoka ikangiza byinshi”.

Inkuru mu mashusho

Hari undi nawe watanze ayo makuru wabibonye biba ,  nawe yavuze ko kuba nta
nta muntu wabiguyemo ari ibitangaza.Ati Hano habaye impanuka, imodoka iturutse muri gare umushoferi yari ashyizemo firiyame ivamo, ikomeza mu mubande. Ni ibitangaza abantu twabakuyemo nta wapfuye”.

Abantu batandukanye basanzwe bakorera imirimo muri gare ya Rusizi, bemeje ko ubuhanuzi busohoye kuko nta gihe kinini umuhanuzi ahanuye ko hazamanuka imodoka ikangiza byinshi.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yemeje ko iyi mpanuka yabaye. Uretse kuba abantu bari muri iyo modoka bakomeretse, ngo nta muntu wayiburiyemo ubuzima.Ati Nibyo iyo mpanuka yabaye, imodoka Coaster itwara abagenzi muri gare ya Rusizi icika firiyame iragenda ikubira amarembo ya gare arashwanyuka, igonga umumotari irarenga yatangiriwe n’umugezi. Yari irimo abantu babiri, nibo bakomeretse n’uwo mumotari bajyanywe ku Bitaro bya Gihundwe”.

CIP Mucyo, mu butumwa yatanze yasabye abashoferi kugira amakenga mu gihe baparitse imodoka, Abakomerekejwe n’imodoka uko ari batatu bajyanywe mu bitaro bya Gihundwe kwitabwaho n’abaganaga.

Related posts