Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Yaka Mwana yavuze uburyo yarameze muri gereza amazemo iminsi benshi bagwa mukantu

Muminsi yashize nibwo humvikana inkuru umukinnyi wa filime Nyarwanda ukunzwe nabatari bake Gasore Pacifique uzwi ku izina rya “Yaka Mwana” yatawe muri yombi aho akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umuntu ku bushake.

Kuri ubu Yaka Mwana akaba yaje kuba yarekurwa ndetse ibi bikaba byashimushije benshi mubakunzi be.

Yaka Mwana akimara gusohoka muri gereza yavuzeko umuntu wamufungishije asanzwe ari inshuti ye kandi banasangira n’ubusanzwe ndetse ahamyako bari basangiye ikigage uwo munsi.

Akaba yakomeje avuga ko byose yabitewe nubusizi ko ubusanzwe ntarwango amufitiye.

Yaka Mwana akaba yanavuzeko nawe bamweretse amafoto bafotoye uwo yari yakomerekeje nawe ubwoba buramwica kubera uko yarameze

Yaka Mwana akaba yanatangaje benshi aho yavuzeko aho yarafungiye yogaga umubiri wose burimunsi ariko ubusanzwe ibyo atabikozwa kuko nicyumweru gishobora gushira atarakaraba.

Akaba yakomeje avuga ko ubwo yasohokaga muri gereza yahuye nuwo yari yakubise bongera gusangira nubwo we atashakaga inzoga kuko yahise ataha.

Uyu mukinnyi wa filime akaba yanakomoje kukuba ubuzima bwe burimo imyaku ndetse anavuga ko Assia wagiye agaragara amufasha cyane yamugiriye inama yo gusenga

Related posts