Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Yahawe igihano gisumba ibindi nyuma y’uko yishe umugore we n’umwana akabaturamo ibitambo

Umugabo witwa Mbaona Tindana wo mu gace ka Kulpeliga ho mu Karere ka Talensi ko muri Ghana, yahawe igihano gisumba ibindi nyuma y’uko yishe umugore we n’umwana akabaturamo ibitambo ku mana. Uyu wiyita umuherezabitambo gakondo yakatiwe guhanishwa igihano cy’urupfu n’urukiko rwo muri aka gace yakoreyemo iki cyaha.

Ni icyaha yahamijwe ko yagikoze muri 2019 ubwo yicaga umugore we Talata Abigail Kurug wari ufite imyaka 25,ndetse n’umukobwa we wari ukiri muto w’imyaka ibiri witwaga Nyapoka Mbaona. Akimara kubica ngo yahise abaturamo ibitambo ku mana ze.

Uyu mugabo Tindana tashinjaga umugore we n’umwana kuba abarozi, niko kubaca imitwe akoresheje ishoka, yahereye ku mugore akurikizaho umwana. Yahamijwe ibyaha by’ubwicanyi n’inteko y’abacamanza barindwi yihitiyemo ubwe ngo bamuburanishe, maze ahabwa igihano gisumba ibindi aricyo cyo kwicwa.

Related posts