Benshi batunguwe n’ Umugabo waguye igihumure nyuma yo kumenya ko adashobora kugira umwana kuko intanga ze ngo zapfuye nk’uko yabibwiye inshuti ye nayo ikabishyira hanze imusabira inama n’uko yabyitwaramo.
Ni agahinda yatewe n’ibisubizo byo kwa muganga , byamweretse ko adashobora kubyara kubera ko intanga ze zapfuye .Abamubonye ho bavuga ko yaguye igihumure ndetse ngo akaba amaze kugaragarwaho n’ibimenyetso bya ‘Depression’ kubera ko ngo asanzwe akunda abana nk’uko abyivugira.Nk’uko byatangajwe n’uwitwa Agba John Doe anyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo na X, yashyize hanze ubutumwa buherekejwe na ‘Screenshoot’ z’uwo mugabo wa mubwiraga uko bimeze n’uko yiyumva.
Muri ubwo butumwa yagaragaje ko nyuma yo gusanga atabasha kubyara kandi agiye kugira imyaka 34 y’ubukure, yabuze ukwihangana bigatuma yiheba.Yagize ati:” Agba nataye umutwe. Mu minsi yashize nagiye kwipimisha nsanga intanga zanjye zarapfuye zidashobora gutera inda. Ngiye kuzuza imyaka 34 nta mwana kandi nkunda abana cyane pe. Ngomba kugira umwana wanjye”.
Yibajije uko umuryango uzamubona n’uko inshuti zizamufata mu gihe yamara ubuzima bwe bwose nta mwana afite agaragaza ko kuva yamenya ko intanga ze zapfuye kandi ko adashobora kubyara, yatangiye gutakaza ibiro.Ati:”Nonese nzireguza iki umuryango wanjye nutangira kunshyiraho igitutu unsaba gushaka ? Nzababwira ngwiki ? Nataye umutwe pe , nabuze igisubizo . Ndimo kurira amarira ntakame. Ntabwo nshaka kwemera koi bi byandangiriyeho. Ndakwingize, ese haba hari igisubizo cy’iki kibazo cyanjye nonaha”.Benshi mubagabo n’abasore bagira ibibazo nk’ibyo ndetse bakamara igihe kinini bahangayitse ariko mu gihe cyabo Imana ikabasubiza bakabona urubyaro nk’uko byagendeye uwo n’ubwo we atari yabona umwana.
Mu gihe uhuye n’icyo kibazo ukisuzumisha bakakubwira ko udashobora kubyara, si byiza ko uheranwa n’agahinda cyangwa ngo wihehebe ahubwo ukwiriye kumva ko atari yo saha yanyuma yawe , ugatekana kuko Imana isubiriza igihe.Ikibazo cyo kutabyara kuri bamwe kibaho ariko hari n’ubwo habaho gutinda gusama k’umugore ari nayo mpamvu hadakwiriye kubaho kwiheba no guhangayika k’umugore cyangwa ku mugabo ahubwo bose bakabana hafi kugira ngo bafashanye gutereza.