Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basabye umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago guhagarika ibikorwa byo gusebya Igihugu.
Mu butumwa bashyizeho kuri X kuri uyu wa Gatanu, bavuze ko u Rwanda rufite amahoro n’umutekano, bityo imvugo zo gusebanya atari nziza.
Ati “Gusebya Igihugu ntabwo ari byiza. Yago u Rwanda ntabwo rucumbikiye abicanyi. Amahoro, iterambere, ubwiza, n’umutekano nibyo bituranga.”
Ubu butumwa bwa RPF, bwaje busubiza ubwa Yago yari yatangaje ko ahunze u Rwanda kubera ko rurimo abicanyi n’abarozi.