Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Willy Essomba Onana yanyomoje ibyo Carlos Alos Ferrer yatangaje avuga ko yanze gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi

 

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Leandre Willy Essomba Onana, yanyomoje ibyo Carlos Alos Ferrer yatangaje avuga ko uyu rutahizamu yanze gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Hashize igihe bivugwa cyane ko Willy Essomba Onana ukomoka mu gihugu cya Cameroon azakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ariko bikomeza kugenda gake gake kubera ibyo uyu rutahizamu yasabye FERWAFA kugirango abe yafasha umuryango we abikuye kukuba akinira Amavubi.

Mu ijoro ry’ejo hashize kuwa mbere umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangarije Radio 1 ko rutahizamu Willy Essomba Onana yanze gukinira u Rwanda ariko ko barimo gushaka abandi bakinnyi bakomeye benshi kandi bakomeye bakina hanze.

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Willy Essomba Onana nyuma yo kubona amagambo uyu mutoza w’Amavubi yatangaje, yaje kubinyomoza. Mu kiganiro yahaye Radio B&B FM umwezi kuri uyu wa kabiri yavuze ko atigeze yanga gukinira u Rwanda ahubwo we yagize ibyo abasaba kugirango afashe umuryango we kubera ko akinira Amavubi.

Yagize Ati ” Ntabwo nanze gukinira u Rwanda, ni ukumbeshyera. Gusa hari ibyo nasabye nabona nkafasha umuryango wanjye nkakinira u Rwanda. Nasabye Milliyoni 80 z’amanyarwanda.”

Ibi uyu rutahizamu yabigarutse ariko benshi bari baziko yasabye million 50 gusa. Leandre Willy Essomba Onana abashije gukinira u Rwanda byaba ari byiza cyane bitewe ni uko yagaragaje urwego ruri hejuru ndetse kugeza ubu akaba ari nawe wabashije gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona.

 

Related posts