Amakuru arimo kugarukwaho n’ abantu benshi ni uko imitwe yitwaje intwaro yibumbiye mu ihuriro Wazalendo rishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuye mu birindiro byose yaherukaga kwambura AFC/M23 muri teritwari ya Walikale.
Tariki ya 11 Ukwakira 2025, Wazalendo yafashe ibirindiro bine AFC/M23 yari imazemo amezi arindwi mu gice cya Kibati, Gurupoma ya Luberike, nyuma y’imirwano ikomeye y’impande zombi yari yatangiye tariki ya 9.Iyi mirwano yumvikanagamo imbunda ziremereye n’into yatumye abaturage benshi bahungira mu mashyamba, abandi bahitamo kwifungirana mu ngo zabo kubera ubwoba.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Ukwakira, byamenyekanye ko Wazalendo yavuye muri ibi birindiro, yerekeza mu gace ka Miba yahozemo, mu ntera y’ibilometero bitanu mu burengerazuba bwa Kibati.
Kuva muri iki gitondo, abarwanyi ba AFC/M23 basubiye muri ibi birindiro.
AFC/M23 yari yarashyize imbaraga muri Kibati nyuma yo kuva mu mujyi wa Walikale mu ntangiriro za Mata 2025 nta mirwano ibaye. Icyo gihe yasobanuye ko yabikoze kugira ngo ibiganiro iri kugirana na Leta ya RDC muri Qatar bibe mu mwuka mwiza.Inshuro nyinshi, Wazalendo yagerageje kugaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23 muri Kibati kugira ngo ibiyambure ariko ntacyo byatanze.