Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Waruziko muri Denmark haba abantu bakodeshwa nk’ibitabo? Ushobora kumutira aho gutira igitabo

Dusanzwe tuzi ko mu nzu z’ibitabo ariho umuntu asanga igitabo akaba yagitira cyangwa akakigura kugirango ajye kugisoma. Mu gihugu cya Denmark ho ibintu birasa n’ibitandukanye n’ibyo dusanzwe tuzi ku nzu z’ibitabo. Muri iki gihugu cyo ku mugabane w’Uburayi, mu nzu z’ibitabo z’aho haba abantu bakodeshwa nk’ibitabo. Ushobora kugenda ugakodesha umuntu nk’uko wakodesha igitabo mu gihe runaka ubundi ukumva inkuru ye y’ubuzima bikamera nk’aho ari igitabo wasomye.

Impamvu yo gushyiraho izi nzu z’ibitabo zikodeshwamo abantu mu mwanya w’ibitabo ngo byari uguca umuco wo gucira abantu imanza. Nk’urugero, ngo ushobora kumva bavuga ngo runaka ni umujura, umusinzi, nta kazi agira, arirata, agira umujinya n’ibindi bitandukanye ugahita umucira urubanza utamenye neza inkuru ye y’ubuzima ngo umenye ikibimutera.

No mu busanzwe hari umugani uvuga ngo ntugacire urubanza igitabo ugendeye ku gifuniko cyacyo, bivuze ngo mbere yo kugira icyo unenga cyangwa ushima ku gitabo ugomba kubanza ukagisoma ukamenya ibikirimo. Uyu mushinga wo gushyiraho inzu z’ibitabo zikodeshwamo abantu bafite inkuru z’ubuzima zagira ibyo zigisha abantu uri mu bihugu bigera kuri 50.

Muri izi nzu z’ibitabo z’abantu(human library) umuntu arinjira nk’ugiye gusoma bisanzwe agahitamo umuntu ashaka kumva inkuru ye. Iyo Uhisemo umuntu baguha iminota 30 yo kumva inkuru ye maze nyuma hakabaho umwanya wo kumubaza ibibazo.

Mu mugi wa Copenhagen hari inzu y’ibitabo y’abantu (human library). Abantu bakodeshwamo nk’ibitabo bafite inkuru zitandukanye. Hari igitabo muntu gifite umutwe ugira uti” uwavuye mu businzi” birumvikana ko uyu muntu abaza gusura iyi nzu y’ibitabo bantu bamukodesha iminota 30 akabasobanurira inzira ye y’ubuzima uko yahoze ari umusinzi n’uburyo inzoga yaje kuzivaho.

Mu Rwanda izi nzu z’ibitabo z’abantu ntizirahagera. N’ubusanzwe ariko, Abanyarwanda umuco wabo wo gusoma ubitabo usa n’aho utari ku rwego rwo hejuru ariko birashoboka ko kubumvisha inkuru z’ubuzima bazibwiwe na ba nyirubwite bishobora kuba aribyo bakwitabira kurusha kujya kuzisoma mu butabo.

Related posts