Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Wa mukecuru ukuze kurusha abandi bantu bose ku isi yavuze amagambo atuma benshi bagira ubwoba

Umukecuru witwa Maria Branyas Morera wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ufatwa nk’ ukuze kurusha abandi ku Isi yarurema yavuze amagambo benshi batinzeho bayasesengura kugira ngo bamenye icyo yavuze.

Uyu mukecuru afite imyaka 115 yavutse mu mwaka wa 1907, ababyeyi be bafite inkomoko mu gihugu cya Mexique gusa we yavukiye muri Amerika nyuma y’igihe gito ababyeyi be bahimukiye.

Umuryango we n’ubundi wongeye kwimukira muri Espagne ubwo intambara ya mbere y’isi yari irimbanyije, Se umubyara yapfuye ubwo bari muri uru rugendo bamushyingura mu nyanja.

Yabayeho mu bihe bikomeye by’intambara, Yabonye intambara ya mbere y’isi ndetse n’iya kabiri, Uyu kandi yarokotse intambara yibasiye Abasivili mu gihugu cya Espagne.

Uyu mukecuru bivugwa ko ariwe wasigaranye agahigo ko kuba ariwe ukuze kurusha abandi ku isi nyuma y’uko Umufaransakazi Lucile Randon yitabye Imana muri iki cyumweru afite imyaka 118.

Abahagarariye “Guinness World Record” igitabo cyandikwamo abantu bakoze ibidasanzwe cyangwa baciye uduhigo batangaje ko bazemeza Maria ko ariwe ukuze nyuma yo kureba inyandiko ze zose niba koko yaravutse mu 1907.

Mu minsi yashize abo mu muryango we bamufunguriye urubuga rwa twitter maze uyu mukecuru arunyarukiraho ashyiraho amagambo amuranga yatangaje benshi.

Iyo ugiye ku rukuta rwe usangaho amagambo avuga ko ” Nibyo koko ndakuze , ndakuze cyane ariko ntabwk ndi igicucu” Aya magambo benshi bakomeje kuyibazaho bibaza impamvu yamuteye kuyavuga. Gusa hari abandi basanga ibyo yavuze aribyo.

Umukobwa we muto (bucura bwe) ufite imyaka 75 yatangaje ko nyina atigeze ajya kwa muganga mu buzima bwe, Yavuze ko nta kibazo na kimwe cy’uburwayi afite.

Maria ubwo yari afite imyaka 113 yarwaye COVID19 bamushyira mu kato ka wenyine abasha kuyikira mu gihe bizwi ko iki cyorezo cyibasiye cyane abantu bakuze.

Related posts