Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Videwo; Abasore b’Amavubi bajombanye amangumi n’aba Sudan rubura gica

Mu mukino wa gishuti wahuzaga ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi n’ikipe y’igihugu ya Sudan warangiye Amavubi atsinze Sudan, igitego 1-0 gusa birangiye abakinnyi barwanye ku mpande zombi.

Iyi mirwano yatangijwe n’umukinnyi w’Amavubi Muhadjil Hakizimana ubwo umukino wari urangiye, yateye umugeri mugenzi we ukina mu kibuga hagati wo ku ruhande rwa Sudan.

Umuzamu ufatira ikipe ya Sudan yahise aza guhorera mugenzi we bakubise umugeri maze abakinnyi bose batangira ku rwana, ku ruhande rw’amavubi barwanaga n’abo ku ruhande rwa Sudan.

Iyi mirwano yaje guhoshwa na Police ubwo yinjiraga mu kibuga ku buryo bugoranye itandukanya impande zombi.

Reba Videwo hasi

https://www.instagram.com/reel/ClJgR2GDOvI/?igshid=YmMyMTA2M2Y=

Related posts