Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

(Video) Umukobwa yihaye kujya mu kabyiniro adasabye umubyeyi uruhushya maze amusangayo amwikurirayo amufashe mu mashingu

Hari imvugo y’Abanyarwanda ivuga ko umuntu uko angana kose ahora ari umwana imbere y’ababyeyi be, kugira imyaka 18 bisa n’ibidahagije kugirango umuntu abe yakifatira ibyemezo mu buzima bwe uko abishaka. Ibisa nk’ibi rero, hari umukobwa ukibana na nyina, yihaye kujya mu kabyiniro adasabye umubyeyi uruhushya maze amusangayo amwikurirayo amufashe mu mashingu.

N’ubwo hataramenyekana igihugu bakomokamo, ariko muri video yashyizwe kuri Twitter n’uwitwa Chesihighest, hagaragaramo umubyeyi wambaye imyenda yo kurarana yinjira ahantu mu kabyiniro n’umujinya mwinshi. Ahita afata uyu mukobwa mu mashingu akamusohora. Amakuru akavuga ko uyu ari umubyeyi w’uyu mukobwa akaba yarakajwe n’uko uyu mukobwa we yagiye mu kabyiniro adasabye uruhushya, bikaba ari byo byatumye aza kumwikurirayo.

Bitewe n’ukuntu uyu mubyeyi yari yarakariye umukobwa we wagiye mu kabyiniro adasabye uruhushya, yamwisangiyeyo amufata mu mashati amusohokana ku ngufu abari aho bose babireba. Uko yamukuranaga imihanda yose bari bashungerewe n’abantu ndetse bakanabaha urw’amenyo. Bamwe ku mbuga nkoranyambaga basetse uwo mukobwa bavuga ko yagayitse, kubera ko umubyeyi we yaje kumwikurirayo.

Kanda hano urebe uko umukobwa bamusohoye mu kabyiniro nabi

Related posts