Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

(Video) Pasiteri yagiye gusaba umupfumu ko yamuzanira abayoboke benshi b’abakire mu itorero rye

Hari amashusho yagiye hanze ndetse akwirakwira hose ku mbuga nkoranyambaga aho Pasiteri wo muri Nijeriya witwa Amaka Uba, uyu yari yagiye gusaba umupfumu ko yamuzanira abayoboke benshi b’abakire mu itorero rye bakajya batura amaturo ahagije.

Pasiteri intumwa y’Imana (Prophet) Amaka Uba ni umugore uyobora itorero ryitwa Mountain of Prosperity Ministry. Ngo yari yagiye kuri uyu mupfumu kumusaba ko iri torero rye ry’ahitwa Port Harcourt ryagira abayoboke benshi kuruta ishami ryaryo riri mu mugi wa Lagos.

Ikindi kandi uyu mupasiterikazi yasabaga uyu mupfumu ngo ni uko mu itorero rye hazamo abayoboke benshi b’abakire ku buryo bazajya batura amaturo ahagije ndetse bakanakora buri kimwe cyose abategetse. Uyu mupasiteri yasezeranije uyu mupfumu ko ibyo yamusabye nibiba byaba iriri mu mugi wa Lagos cyangwa Port Harcourt azamuha ibihumbi 500 by’amanayira(amafaranga akoreshwa muri Nijeriya).

Birasa n’ibidasanzwe ko umupasiteri wigisha ijambo ry’Imana yiyambaza imbaraga zo mu bapfumu kugirango abone abayoboke benshi. Ku rundi ruhande ariko hakunze kumvikana inkuru za bamwe mu biyita abakozi b’Imana ubundi basanzwe bigisha abayoboke babo kureka imigenzo yo kuraguza bayita ibishitani, ugasanga aribo baraguza cyane kurusha abayoboke babo.

Kanda hano urebe amashusho ya Pasiteri Amaka Abu yagiye kuraguza

Related posts