Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

(Video) : Imbere y’inteko, umuyobozi w’ikigo gikomeye yasabwe gusobanura uburyo ikigo ayobora cyahombye ahita yihwereza

Umuyobozi w’ikigo gikomeye cyo mu gihugu cya Nijeriya Niger Delta Development Commission (NDDC) Daniel Pondei, ubwo yari imbere y’inteko yasabwe gusobanura uburyo ikigo ayobora cyahombye maze abonye bimukomeranye, uyu muyobozi w’iki kigo gikomeye ahitamo guhita yihwereza.

Ni amashusho ari kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga nka twitter, aho nyuma y’isaha Daniel Pondei ahatwa ibibazo n’inteko imubaza uburyo imari yo mu kigo ayobora cya NDDC yagiye inyerera cyangwa inyerezwa maze abona ko nta kundi yakwikura imbere y’inteko ahitamo kwihwereza baza biruka kumwongerera umwuka bazi ko yahwereye koko.

N’ubwo ari amashusho ari kugarukwaho cyane muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga, ibi byabaye mu mwaka wa 2020. Pondei wayoboraga NDDC yahwereye imbere y’inteko nyuma y’igihe kingana n’isaha ahatwa ibibazo n’inteko. Ntiharamenyekana ueaba yarasohoye aya mashusho yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nka twitter.

Akimara guhwera Pondei yahise ahamgarizwa imbangukiragutabara byihuse, maze nayo imwihutana kwa muganga aherekejwe n’umupolisi ndetse n’abandi bantu babiri. Ikindi cyasekeje abantu muri aya mashusho ni uburyo uwamwongeraga umwuka yakoresheje umunwa kandi yambaye agapfukamunwa.

Kanda hano urebe mu mashusho uburyo uyu muyobozi Daniel Pondei yahise yihwereza ubwo yabazwaga ku inyerezwa ry’imari mu kigo ayobora.

Related posts