Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Uzinjira mu gitaramo cya Bruce Melodie agiye gukorera i Burundi agomba kujyana Miliyoni eshatu(3).

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie , agiye kwandika amateka nyuma y’ uko mu mpera z’ iki cyumweru ategerejwe mu bitarmo bibiri bikomeye azakorera mu gihugu cy’ Abaturanyi i Burundi.Kwinjira kimwe muri ibi bitaramo harimo itike ya miliyoni 3 z’ amafaranga akoreshwa muri iki gihugu.

Amafaranga miliyoni 3 z’Amarundi (3,000,000FBu) uyashyize mu ma Nyarwanda ni miliyoni imwe n’igice (1,500,000Frw) nk’uko bigaragara ku biciro by’ivunjisha. Aya niyo umuntu umwe agomba kwishyura kugirango azarebe igitaramo cya mbere Melodie azakorera i Burundi yicaye mu myanya y’icyubahiro (VVIP).

Iki gitaramo kizaba ku itariki ya 2 Nzeri 2022 ahitwa Zion Beach mu mujyi wa Bujumbura. Muri iki gitaramo indi myanya izaba ihari izishyurwa ibihumbi 350FBu, ibihumbi 200FBu n’ibihumbi 100FBu ahasigaye hose.

Ni ubwa mbere Bruce Melodie agiye gukora igitaramo gihenze yaba hano mu Rwanda ndetse no hanze aho amaze gutaramira hose. Bucyeye bwaho ku itariki ya 3 Nzeri 2022, Bruce Melodie azakora ikindi gitaramo cya kabiri muri uyu mujyi wa Bujumbura kizabera ahitwa Mess Des officiers.

Kwinjira muri iki gitaramo cya kabiri n’ibihumbi 50,000FBu mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 10,000FBu mu myanya isanzwe (Regular). Ibi bitaramo byombi byateguwe na kompanyi yitwa 1:55 ari nayo isigaye ireberera inyungu z’uyu muhanzi.

Mu mwaka washize nibwo Bruce Melodie yagombaga gutaramira mu Burundi ariko abayobozi bo muri iki gihugu barabihagarika bitewe nuko icyorezo cya Covid-19 cyari kirimbanyije.

Related posts