Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Uzafatwa yarengeje umubare w’ abagenzi muri bus azajya acibwa amande umugati w’ umunsi awigomwe

 

Polisi y’u Rwanda itangaza ko umushoferi uzajya afatwa yarengeje umubare w’abagenzi wagenwe muri Bus rusange azaba atwaye, azajya acibwa amande y’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda.

Yagarukaga ku kibazo abagenzi bakomeje kugaragaza ko batishimiye uburyo batwarwamo muri Bus rusange , aho bavuga ko abashoferi babacucika bakagenda babangamiwe nyamara atari ikibazo cy’imodoka nke, ahubwo ari ukutumvikana kw’abatwara izi modoka.

Abagenzi bakorera ingendo mu Mujyi wa Kigali, nibo bakunda kugaragaza izi mbogamizi bityo bagasaba inzego zibishinzwe gukemura ikibazo cy’uburyo batwarwa kuko bishyira mu kaga ubuzima bwabo.

Umuvugizi wa Police, ACP Rutikanga Boniface avuga ko iki kibazo bakizi kandi ko ku bufatanye n’izindi nzego hari icyo barimo gukora mu rwego rwo kugishakira igisubizo binyuze mu gukomeza kwigisha no guhana ku barenze amabwiriza.

Ubusanzwe bus nini zitwara abagenzi, zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 70, harimo 40 bicaye neza na 30 bahagaze ariko hari aho usanga umubare w’abahagarara ujya kwikuba kabiri.

Iki kibazo kandi bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bari bakigejeje kuri Guverinoma kugira ngo gishakirwe umuti mu maguru mashya.Ntibyatinze kuko Leta iherutse kugeza mu mujyi wa Kigali bus 200 ndetse izindi 100 zikaba ziri mu nzira.

Ibi byanatumye hafatwa icyemezo cyo gushyiraho ibyerekezo bishya abagenzi baganamo , hanashyirwaho ibiciro bishya ku ngendo mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza rwabo.

Related posts