Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Uwiyitaga umukozi w’ Imana yafashwe ari gucuruza abantu , inkuru irambuye….

Umuturage wo mu gihugu cya Nigeria wiyita umukozi w’Imana akaba umugore witwa Maureen Wechinwu yafatanywe abana 15 batarageza imyaka y’ubukure yari agiye gucuruza yiregura avuga ko ari umukozi w’Imana ko ngo abo bana ari abo arera.

Polisi yo muri Nigeria ivuga ko bari mu mu kwabu wo guhumbahumba ba rushimusi bashimuta bakanacuruza abana ndetse ko bateye urugo rw’uyu mugore bafite amakuru yizewe.

Bamwe mu bana basanzwe mu rugo rw’uyu mugore bavuze ukuntu bagiye bashimutwa bakazanirwa uyu wiyitirira uwihaye Imana kugira ngo azabagurishe ngo haba mu gihugu cyangwa no hanze.

Maureen w’imyaka 44 ahakana yivuye inyuma ibyo ashinjwa ndetse agakomeza kugaragaza ko ngo yahoze ari pasiteri mu Bwongereza.

Related posts