Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Uwayezu Jean Fidel yemeye icyaha abakunzi ba Rayon Sports baraseka cyane kubera igikorwa cy’ubutwari yemeye gukora abakunzi b’iyi kipe bari bakumbuye bikomeye

Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel yemeye gukora igikorwa bivuga ko yabujijwe n’abayobozi bamuhaye kuyobora iyi kipe nyuma y’imyaka irenga 2 ayiyobora.

Uwayezu Jean Fidel hashize igihe kitari gito bivugwa ko yashyize inyuma bamwe mu bayobozi bakomeye bayoboye Rayon Sports mu myaka yashize kandi bari basanzwe bayifasha mu buryo bwose ariko mu gihe yari Perezida wabonaga ko yabashyize inyuma kubera itegeko yahawe.

KIGALI NEWS twamenye ko nyuma y’iki gihe cyose Uwayezu Jean Fidel ayobora Rayon Sports agiye gutangira kwiyegereza aba bagabo bakomeye bafashaga cyane iyi kipe mu buryo bw’amafaranga.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Gicurasi 2023, Uwayezu Jean Fidel yatumiye inama ikomeye igomba guhuza abayobozi baza Fun Club. Iyi nama igomba kwiga ku kibazo cy’amamafaranga ikipe ya Rayon Sports ifite kugeza ubu bijyanye n’imishahara iyi kipe ibereyemo abakinnyi ndetse n’abakozi benshi b’iyi kipe.

Uwayezu Jean Fidel iyi nama yatumiyemo za Fun Club, izahita ikurikirwa n’indi nama izaba kuri iki cyumweru tariki 20 Gicurasi 2023 igomba guhuza abagabo bafite amafaranga ndetse kandi bakunda Rayon Sports hamwe n’abayibayemo abayobozi. Ikintu uyu muyobozi abashakira aragirango barebere hamwe uko iyi kipe igomba kubaho muri iyi minsi ndetse banategure final y’igikombe cy’amahoro.

Amakuru KIGALI NEWS twamenye ni uko abakinnyi ba Rayon Sports bamenyesheje ubuyobozi ko nibatabahereza amafaranga y’umushahara ukwezi kwa 4 babarimo ngo ntabwo bazakina umukino wa nyuma usoza Shampiyona ndetse kandi ko n’umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro ngo ntabwo babasha kuwitegura neza bafite inzara.

 

Related posts