Mu Mudugudu wa Kiduha, Akagari ka Kibaga , mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga, haravugwa inkuru y’ umugabo warashwe na Polisi nyuma yo gufatwa amaze kwiba inka y’ umuturage.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yahuye na Polisi ahetse igikapu bibiri byuzuyemo inyama, baramuhagarika ashaka kurwanya uwo mupolisi, byabaye ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 20 zo kuri uyu Mbere tariki 15 Mata 2024.
Gihana Tharcisse , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Rugendabari, yavuze ko uyu mugabo ukekwaho ubujura yahuye na Polisi ahetse igikapu bibiri byuzuyemo inyama, baramuhagarika ashaka kurwanya uwo mupolisi.Ati “Yakuye umuhoro mu gikapu ashaka kuwutemesha Umupolisi ahita amurasa.”
Gihana avuga ko nta yandi mahitamo Umupolisi yari afite kuko yitabaraga.
Gitifu Gihana avuga ko bageze mu Kiraro cy’uwitwa Hishamunda Védaste aho iyo nka yabagiwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye avuga ko iperereza kuri iki kibazo ryatangiye, amakuru yuzuye azamenyekana nyuma y’iryo perereza.