Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Uwari umukunzi wa nyakwigendera Buravan , yasubije abantu bamubajije niba azongera gukunda undi musore , icyo yabasubije cyakuye benshi umutima

 

Uwari umukunzi wa Nyakwigendera Yvan Buruvan yasubije bamwe mu hantu bibaza niba koko azongera kujya mu rukundo , Ibi yabisubije ubwo yasubizaga umwe mu bafana be bamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram ubwo yahaga umwanya abamukurikira kuri uru rubuga ngo bamubaze ibibazo by’amatsiko bashaka.

Chaffy Marty yahishuye ko yiteguye kongera gukundana icyakora ahamya ko yizera ko uwo azakunda azaba ari Yvan Buravan umumwoherereje.Ati “Yego (Nzongera gukundana) Van (izina yakundaga kwita Yvan Buravan) azanyoherereza umuntu!”

Shaffy Marty yamenyekanye cyane mu myidagaduro y’u Rwanda nyuma y’uko Yvan Buravan yitabye Imana, uyu akaba yaragarutsweho cyane nk’uwari umukunzi we, Ni umukobwa usanzwe atuye i Burayi ariko wari i Kigali mu gihe cyo guherekeza mu cyubahiro uwari umukunzi we.

Kuva uyu muhanzi yakwitaba Imana, abakurikira uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga bakunze kubona ubutumwa bw’agahinda akunze gutambutsa bugaragaraza ko yashegeshwe bikomeye n’urupfu rwe.Yvan Buravan yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022.

Related posts