Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Uwari umucuruzi ukomeye i Muhanga akaba n’ umufana mukuru wa Arsenal mu Rwanda , agafasha n’ ikipe ya AS Muhanga, yapfuye urupfu rw’ amayobera.

 

 

Ni amakuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 31 .05.2023 , ago uwari umucuruzi wari umenyerewe mu by’ akabari mu Mujyi wa Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye yitabye Imana azize urupfu rwamayobera.

Nyakwigendera yitwaga Vincet Nsengimana , Urupfu rwe rwamenyekanye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga za Whatsapp , abantu bakwirakwije ifoto ye , bagaragaza uburyo batewe n’ agahinda ko kubura uyu mugabo wari ukunzwe cyane mu Mujyi wa Muhanga.

Sibomana Viateur , akaba mukuru wa Nyakwigendera ni we wemeje iby’ aya makuru avuga ko mu ma Saa tanu zo kuri uyu wa 31 Gicurasi 2023 , ari bwo umugore wa Vincent yamusabye ko amusanga ku bitaro bya Kabgayi , kubera ko umuvandimwe we amere we nabi.

Sibomana yavuze ko Vincent yashizemo umwuka abaganga bataranamwakira , ku burto nta muntu wahise umenye icyimwishe.

Inkuru mu mashusho

Sibomana avuga ko Vincent ari we wari wasigaje mu rugo wenyine .

Ubwo yari yasigaye mu rugo we nyine yaje kugira ikibazo kitahise kibasha kumenyekana amererwa nabi cyane , biba ngombwa ko ajyanwa igitaraganya kwa muganga ku bitaro bya Kabgayi ari naho yaguye ubwo abaganga bari bataramwakira .

Sibomana watanze aya makuru y’urupfu rw’ umuvandimwe we avuga ko yari aherutse kwa muganga bagasanga afite imyanda (infection) mu maraso, bakamuha imiti agataha akaba yariho ayifatira mu rugo, ariko anaza ku kazi nk’ibisanzwe ko nta kibazo gikomeye yari afite.Yongeraho ko n’ubwo Vincent yaherukaga kurwara cyane akajyanwa mu bitaro bya CHUB, ariko yaje gukira ndetse yari amaze iminsi akora akazi neza kandi akitwara mu modoka, ku buryo atahamya ko ubwo burwayi ari bwo bwaba bwabaye imbarutso y’urupfu rwe.Agira ati “Yari umuntu wamaze gukira ubwo burwayi cyane ku buryo ntawavuga ko bufitanye isano n’urupfu rwe rwatunguranye. Yari amaze iminsi yitwara mu modoka, akajya ahantu hatandukanye kandi agakora akazi, akarara amajoro nka mbere nta kibazo kidasanzwe yari afite”.

Nsengimana Vincent amakuru avuga ko azwiho kuba yakunda imikino cyane , dore ko yari n’ umuntu wafashaga bya hafi ikipe.ya As Muhanga , akaba n’ umukunnyi wa Magic Fc , imwe mu makipe y’ abatarabigize umwuga akunze gushyushya umujyi wa muhanga.

Uyu nyakwigendera yari azwiho gukunda ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’ Ubwongereza dore ko yari azwi ku Izina rya (Wenger) umutoza w’ iyi kipe wakanyujijeho cyane.

Nyakwigendera asize umugore n’ abana batandatu , akaba yari mu kigero cy’ imyaka 45 y’ amavuko.

 

 

 

 

Related posts