Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Uwamwambariye amapingu yambaye n’impeta y’urudashira kubwe, Prince Kid yasezeranye na Miss Iradukunda Elsa imbere y’Imana

Urukundo nirwiza cyane igihe abakundana bashyize kure uburyarya, bagahitamo gukundana ubuzira uburyarya, bakabana mubibi no mubyiza.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Nzeri 2023 nibwo habaye ubukwe budasanzwe bwari butegerejwe n’abenshi hano mu Rwanda, n’ubukwe bwa Miss Iradukunda Elsa na Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, no gusaba no gukwa kuri uyumunsi aba bombi bafite inkuru y’urukundo itangaje kandi iryoheye amatwi basezeranye imbere y’Imana.

Miss Elsa n’umugabo we Prince Kid bongeye kwerekana ko urukundo rw’ukuri rukiriho nyuma y’ibyo aba bombi banyuranyemo.

Bijya kumenyekana cyane nigihe Prince Kid yashinjwaga ibyaho byo guhohotera abakobwa babaga bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda uyu mugabo yateguraga, maze mugihe benshi muri ba Nyampinga banyuze mumaboko yuyu mugabo akabavana ku isuka kaburiza indege  ndetse ubuzima bwabo bugahinduka  kuva ubwo bamuciraga urubanza bamushinja kubahohotera, maze Miss Elsa afata iyambere  wenyine ntanumwe umushyigikiye maze ahitamo kumushinjura murubanza mugihe abandi bamuvumiraga kugahera, ibi byaje no kuviramo uyu mukobwa udasanzwe wongeye kuba urugero rwiza rw’urukundo gufungwa azi uyu ibyaha byo kubangamira iperereza, gusa nyuma aba bombi baje gufungurwa babaye abere maze barakundana karahava.

Nyuma y’ibigeragezo byose banyuranyemo aba bombi bakaba bahisemo kwibanira akaramata, ni ubukwe bwabereye mukarere ka Gasabo mumurenge wa Rusororo.

Prince Kid avuga indahiro ye yongeye kwibutsa umukunzi urukundo amukunda maze amushimira uko yakomeje kumukunda.

Prince Kid mu ijambo rye yashimiye buri wese wamushyigikiye mubukwe bwe, avugako ubuzima bwamwigishije kwishimira buri segonda ryose abayeho.

Miss Elsa yagize ati” Ndagusezeranya kugukunda cyane, ndagusezeranya kubana nawe mu minsi myiza ndetse no mu minsi mibi, ndagusezeranya kukubaha, kukuguma iruhande nubwo Isi yose yaba iri kukurwanya kuko nziko urukundo rwacu rushobora kurwanya buri kintu cyose, ndagusezeranya kuba mama w’abana bawe, ndagusezeranya kukubaha kandi ndagusezeranya kuba ndi kumwe nawe ibihe byose, ndagukunda cyane kugeza n’aho ntiyumva mu buzima ntagufite, uri inshuti yanjye nziza, intwari yanjye, nzishimira kumara ubuzima bwanjye  bwose ndi kumwe nawe.
Imana izabe hagati y’urukundo ndetse n’ubuzima byacu, warakoze gukunda umuryango wanjye nk’uko nabo bakunda uwawe, kuva uyu munsi ndagusezeranya kuzabana nawe ibihe byose”,

Ni amagambo y’akoze ku mutima abantu benshi bari bitabiriye ibi birori, ari nako Prince Kid nawe yabwiye Elsa ko azamukunda kugeza batandukanyijwe n’urupfu.

Muri uyu muhango, basezeranyijwe na Rev. Alain, wabasabye kuzakundana, kwirinda amagambo y’abantu, kubaho Ubuzima bufite intego kandi bubaha Imana.

Ibi birori byari byitabirwe n’ibyamamare bitandukanye, harimo umuhanzi Riderman, Ndimbati, Tom Close, Bahavu n’abandi.

Urukundo Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa bikaba birangiye rutsinze nyuma y’ibyo banyuzemo byose, Umunyarwanda ati”Urukundo ni rwogere”

Related posts