Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Uwabaye Miss wa Ukraine yahishuye ko yari ari ku rugamba kandi yari atwite bikora abatari bake ku mutima

Anastasiia Lena wabaye Miss Ukraine mu 2015, nyuma y’igihe ari ku rugamba mu ntambara n’u Burusiya, yahishuye ko agiye kwibaruka imfura ye.

Uyu mukobwa uherutse gutungurana akigaba ku rugamba igihugu cye kiri kurwanamo n’u Burusiya, yongeye gutungura abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yitegura kwibaruka.

Uyu mukobwa w’imyaka 31, ubwo u Burusiya bwateraga Ukraine ari mu ba mbere bafashe imbunda biyemeza kurwanirira igihugu cye.

Inshuro nyinshi ku mbuga nkoranyambaga uyu mukobwa yakunze gusangiza abamukurikira amafoto ari ku rugamba.

Nyuma y’amezi umunani u Burusiya buteye Ukraine, uyu mukobwa yahishuye ko yarwanye urugamba atwite ndetse kuri ubu yitegura kwibaruka imfura ye.

Anastasiia yabaye Miss Ukraine mu 2015, uwo mwaka ahagararira igihugu cye mu irushanwa rya ‘Miss Grand International’, ndetse anitabira Miss Supranational 2016.

Related posts