Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

UTAB_ Byumba:Bamwe mu banyeshuri bagize ubwoba bitewe nuko harimo bagenzi babo babiri bapfiriye rimwe , harimo uwapfuye urutunguranye

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Mata 2023, hamenyekanye amakuru ababaje y’urupfu rw’abanyeshuri babiri ba Kaminuza ya UTAB, aho umwe yazize uburwayi, undi apfa mu buryo bukiri urujijo ariko birakekwa ko yaba yiyahuye.

Ubwo aya makuru yagezwaga ku banyeshuri bo muri UTAB mu buryo busa n’itangazo, babwiwe ko bakwiriye kwigengesera, bakajya bataha kare ndetse bakanamenyesha ubuyobozi bw’iri shuri mu gihe haba hari ibibazo bagiranye n’ababacumbikiye.

Umunyeshuri wasanzwe yapfuye yegetse ku kibambasi cy’igipangu yabagamo, ni Nshimyumukiza John wigaga mu mwaka wa 2 (Level II) aho yigaga ‘Mathematics and Biology’.

Undi nawe witabye Imana kuri uyu wa Gatandatu ni umukobwa witwa Umutesi Christelle wazize uburwayi busanzwe. Uyu nawe yigaga muri Level 2 ‘Mathematics and Biology’.

Umwe mu banyeshuri yatangaje ko afite ubwoba bw’ibyabaye, agaragaza ko bibabaje kubona umurambo w’umuntu biganaga wegetse ku gikuta.Uyu munyeshuri yasobanuye ko amakuru yayamenye ageze ku ishuri. Ati: “Mfite ubwoba cyane, birababaje kubona umurambo w’umunyeshuri mwiganaga, wegetse ku kibambasi n’icyamwishe ntikimenyekane”.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatubwiye ko iperereza rigikomeje ku rupfu rwa Nshimyumukiza John, gusa kugeza ubu “iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ashobora kuba yiyahuye”.

Abanyeshuri bari inshuti za hafi za nyakwigendera Nshimyumukiza, bavuga ko yari afite amafaranga menshi yungutse mu bucuruzi bwo kuri Murandasi bucuruza amafaranga dore ko ngo yavugaga ko agiye kujya hanze y’u Rwanda.

Mu kiganiro n’umubyeyi wa Nyakwigendera, Nshimyumukiza John, yagaragaje ko atamenye icyamwishe gusa yemeza ko nawe ari mu nzira ajya ku ishuri rya UTAB aho uyu mwana yigaga kugira ngo amenyeshwe iby’urupfu rw’umwana we, Yagize ati: “Mu by’ukuri nanjye nta makuru arenze mfite kuko nabimenye Saa kumi n’imwe za mu gitondo nkibyuka. Yari umunyeshuri muri UTAB kandi ndikuza kugira ngo menyeshwe byinshi kurupfu rwe”.

Nshimyumukiza John yari acumbitse mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi ari naho yaguye.

Mbere yo gupfa yari yanditse kuri ‘Status’ ye ngo ‘Hamagara papa’

Ivomo: Inyarwanda

 

Related posts