Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ikintu cyashimishije abaturarwanda benshi kuri kazungu Denis ukurikiranyweho icyaha cyo kwica abantu yarangiza akabashyingura mu nzu.

Ku wa kabiri tariki 5 nzeri nibwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umusore w’imyaka 34 witwa Kazungu Denis wari utuye mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro akurikiranywe kwica abagore ndetse n’abakobwa yarangiza akabashyingura mu nzu.

Inkuru mu mashusho

Umunsi ku wundi hakomeje kugenda hasohoka amakuru atandukanye kuri Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha byo gusambanya abakobwa n’abagore yarangiza akabashyingura mu nzu.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje andi makuru yerekeye Kazungu Denis, watawe muri yombi mu cyumweru gishize, nyuma y’uko hari imirambo yatahuwe mu cyobo cyari mu nzu yabagamo, iyo mirambo kuri ubu yatangiye gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane amakuru ahagije kuri abo bantu bishwe.

Nyuma y’uko abaturarwanda benshi bashenguwe n’agahinda bitewe nibyo uriya musore yakoze, Bagiye basaba ko urubanza rwe rwabera aho yakoreye ibyaha hanyuma abaturage bakamubaza neza imbonankubone uburyo yabikoragamo ndetse n’icyabimuteye ndetse niba yari afite abo bafatanya gukora ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Gusa kuri ubu noneho hatangajwe ko ibikorwa byo kuburanisha uyu mugabo ukurikiranyweho ibyo byaha byo gusambanya ndetse no kwica abantu yarangiza akabashyingura mu nzu bizabera mu ruhame akajya asobanura uburyo yabikoragamo ndetse n’abo yafatanyaga na bo.

Gusa umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB Dr. Murangira B.Thierry yasabye abaturarwanda kwirinda amakuru atari ukuri kuri icyo kibazo arimo akwirakwizwa mu itangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, kandi ayo makuru uretse kuba abangamira iperereza, anayobya rubanda.

Related posts