Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Urukundo burya ni nk’isabune, isaza ishonga! Reka twiyibutse byabihe,  ubukwe bwendaga  kuba byose byahindutse umuyonga

Rurashonga! Ya minsi y’umunezero, ibyishimo bidashira, guterana imitoma, kwishimana bidasanzwe, gusangira ubuzima bwiza ku mazi; hari igihe biba amateka hagati y’abakundanye.

Biryana kurushaho iyo umukunzi wawe wari waramwambitse impeta  ariko bikarangira bidakunze.

Umuhanzi Kitoko Bibarwa ni we waririmbye ati “Urukundo ruryoha rugitangira mu minsi mike rukagenda rurangira. Urukundo burya ni nka bombo, isaza ishonga, urukundo burya ni nk’isabune, isaza ishonga!”

Kwambika impeta uwo mukundana ni icyemezo gikomeye benshi bafata bateganya kurushinga mu gihe cya vuba, gusa bamwe mu byamamare bagiye babikora bikarangira impeta bambitswe cyangwa bampitse abakunzi babo zikuwemo kubera impamvu zitandukanye.

Kglnews yakusanyije ibyamamare byari mu nzira ziganisha ku kurushinga ’Fiançailles’ zaramaze kumenyekana ariko bikaza kurangirira mu magambo cyangwa se mu itangazamakuru gusa.

Lionel Sentore na Mahoro Anesie

Mu 2020 umuhanzi Lionel Sentore ubarizwa mu Itsinda Ingangare, yambitse impeta y’urukundo umukobwa witwa Mahoro Anesie wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2014 ryegukanwe na Miss Akiwacu Colombe.

Ibi byabereye ahitwa Antwerpen mu Bubiligi. Yavugaga ko yamenyanye na Amahoro Anesie guhera mu 2007 biga mu mashuri yisumbuye i Nyanza kandi ko kuva icyo gihe bari baziranye bihagije.

Iby’urukundo rwabo ntibyatinze cyane ko Lionel Sentore yaje gusubizwa impeta yari yambitse uyu mukobwa mu 2022 akarushinga na Bijoux wo muri Bamenya na we ntibamarane kabiri.

Saphine Kirenga yambitswe impeta ategereza imyaka n’imyaniko

Kirenga Saphine ni umwe mu bakobwa bamamaye muri sinema nyarwanda, mu 2018 nibwo byamenyekanye ko uwari waramwambitse, ibyabo yabishingutsemo.

Uyu mukobwa yari amaze imyaka igera kuri itatu yambitswe impeta y’urukundo ariko ibyayo byabaye umuhango gusa.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 25 Nzeri 2015 , umunsi umukinnyi wa filime Saphine Kirenga yizihizagaho isabukuru y’amavuko, mu buryo butunguranye umusore bakundanaga yazanye impeta y’urukundo [Fiançailles] ayambika uyu mukobwa inshuti n’abavandimwe bose babireba.

Aba bombi bahise bavuga byeruye ko batangiye urugendo rushya ruganisha ku gushinga urugo. Muri Kamena 2017, Kirenga Saphine yavugiye ku Isango Star ko ‘ibye na Eric Sebera byarenze urukundo bihinduka igihango’ ndetse avuga ko biteguraga ubukwe.

Sebera Eric wambitse Kirenga Saphine impeta yamenyekanye mu muziki wo mu Rwanda ubwo yari manager wa Rafiki Coga mu myaka ya 2007 na 2008.

Sebera Eric na Saphine Kirenga baratandukanye mu 2018 ndetse uyu mugabo mu 2018 asezerana na Uwineza Ruburika Nicole [azwi muri filime City Maid nka Mama Beny].

Kirenga Saphine benshi bita ‘Phina’ muri Mutarama uyu mwaka yasezeranye na Dr Eric Mirindi Dusenge imbere y’amategeko.

Ibya Bijoux wamenyekanye muri Bamenya ni ibindi bindi

Muri Kanama 2020 Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri Bamenya yambitswe impeta n’umusore witwa Abijuru Benjamin biteguraga kurushingana, gusa biza kurangira bidakunze ko babana.

Hari amakuru avuga ko Bijoux yambitswe iyi mpeta atunguwe bityo akanga gusebya uyu musore bari basanzwe baziranye ariko bitaragera ku rwego rwo kubana, uyu mukobwa nyuma yo kuyambikwa yagerageje gukundana na Abijuru bya nyabyo biza kwanga.

Tariki 16 Ukuboza 2021 uyu mugore yongeye kwambikwa impeta na Sentore Lionel barushinze muri Mutarama 2022, ariko nyuma na we baza gutandukana ndetse ubu Bijoux yabyaranye umwana n’undi mugabo.

Young Grace yambitswe impeta y’urwiyererutso

Muri Nzeri 2018 Umuraperi Abayizera Marie Grace [Young Grace] yambitswe impeta y’urukundo n’uwari umukunzi we Rwabuhihi Hubert [Piqué] wakinaga umupira w’amaguru.

Young Grace yatunguwe ku mugoroba wo ku wa 19 Nzeri 2018 mu birori yizihirijemo isabukuru y’imyaka 25 y’amavuko.

Mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko byabereye mu Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali, yatunguwe asabwa kuzarushinga na Rwabuhihi bari bamaze iminsi bakundana, anabishimangira amwambika impeta.

Aba bombi bafatanyije gukata umutsima. Rwabuhihi yahise akubita ibipfukamiro hasi asaba Young Grace kumubera umufasha. Uyu na we ntiyazuyaje yahise amubwira ‘Yego.’

Iby’uru rukundo ariko ntibyaje kuramba cyane ko nyuma aba bombi baje gutandukana gusa bafitanye umwana w’umukobwa.

Magaly Pearl yambitswe impeta n’umusore ntibahuza

Ingabire Magaly Pearl ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Ukuboza 2018 yashyize hanze amafoto agaragaza ko yambitswe impeta y’urukundo n’umusore witwa Austin wakoreraga Revolt Television ya P Diddy uzwi nka Sean Combs.

Uyu musore wari wambitse impeta Magaly afite inkomoko muri Nigeria ariko aba muri Amerika.

Muri Gashyantare 2019, aba bombi baje gutandukana ndetse uyu musore aza kwerekana undi mukobwa iwabo. Magaly yavuze ko batahuje bagahitamo ko buri wese yaca inzira ye.

Ati “Ntabwo twahuje, byararangiye. Ntabwo tukivugana.”

Yabajijwe ikintu abwira abajya kwambikwa impeta ndetse n’abahungu batera ivi, avuga bakwiriye kujya babanza bagatekereza cyane ku cyemezo bagiye gufata.

Tonny Unique umusore yamwambitse impeta aza kubivamo

Umuhanzikazi Tonny Unique mu ntangiro za 2020, yambitswe impeta n’umusore witwa Philbert King bari bamaze igihe bakundana, amusaba ko amubera umugore undi na we arabyemera.

Nyuma y’amezi humviswe inkuru zivuga ko iby’uru rukundo bitakunze gusa aba bombi baje kubyarana, ibyo kubana nk’umugabo n’umugore biba umugani.

Tonny Unique yigeze kubwira kglnews ko uyu musore bari bemeranijwe kubana, yaje kwisubira.

Ati “Mu gihe twiteguraga ubukwe ndetse abizi ko ntwite yambwiye ko agomba gusubira i Burayi akazagaruka nyuma tugasoza ibyo twiyemeje, icyakora agezeyo natunguwe no kumva ambwiye ko yahinduye ibitekerezo.”

Nyuma yo kubona uyu musore ahindura ibitekerezo, yaje kumenya ko uwari umukunzi we mbere yo kumwambika impeta yari yarateye inda undi mukobwa uba i Burayi ndetse babyaranye abana b’impanga.

Mu gihe Tonny Unique yarwanaga no kwakira iby’iyi nkuru, yatunguwe no kumva ko hari undi mugore uyu musore yateye inda ndetse wabyaye mu gihe kimwe n’icye.

Miss Vanessa Raïssa Uwase ibye byabaye inshoberamahanga

Uwase Raïssa Vanessa wabaye Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015 na we muri izi nkuru ntaburamo cyane ko yambitswe impeta na Putin Kabalu mu 2019 batandukanye muri Kanama 2020.

Miss Vanessa yigeze kuvuga , ko iby’ubukwe bwe na Putin byananiranye bitewe n’ingeso yabonye kuri uyu mugabo kandi atarashoboraga kuzihanganira.

Izi ngeso Miss Vanessa yanze kuvuga, ni zo zatumye atandukana na Putin amusubiza impeta yari yaramwambitse.

Mu 2021 Miss Vanessa yagaragaje ko ari mu rukundo na Sebihogo Collin, ariko baje gutandukana.

Issa Bigirimana n’umukunzi we ntibamaranye kabiri

Rutahizamu w’umunyarwanda wamenyekanye ubwo yakiniraga APR FC, Issa Bigirimana mu 2019 yambitse impeta Uwase Carine bateganyaga gukora ubukwe.

Mu 2022 byamenyekanye ko aba bombi baje gutandukana ndetse byamenyekanye bamaze umwaka iby’urukundo rwabo byarabaye amateka.

Inkuru y’urukundo rwabo yavuzwe cyane muri Kamena 2019 ubwo Issa Bigirimana yashingaga ivi hasi akamusaba ko yazamubera umugore undi akabyemera, ni mu birori byabereye Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Icyavugishije benshi ni uburyo uyu mukobwa yari yambaye ku munsi wo kwambikwa impeta ndetse n’inkuru zavugaga ko uyu mukinnyi yataye umugore i Burundi agakundana n’iki kizungerezi.

Uyu rutahizamu yigeze kuvuga ko byabaye yari yaranamaze gufata itariki y’ubukwe, aho bwagombaga kuba mu mpera za 2021.

Ubu Uwase Carine bivugwa ko akundana na The Major wo muri Symphony Band.

Aimable Nsabimana ibye ntibyatinze

Tariki ya 21 Gashyantare 2021, Nsabimana w’imyaka 25 usigaye ukinira Kiyovu Sports yateye ivi asaba Issa Leila ko yazamubera umugore.

Ni mu birori byabereye Sunday Park i Nyarutarama aho Leila wibera muri Amerika yahise amwemerera.

Nyuma y’igihe gito aba bombi baje gutandukana kubera kudahuza ku bintu bimwe na bimwe, bahitamo ko umwe afata inzira ye undi agaca iye.

Nyuma yo gutandukana na we ni bwo Aimable Nsabimana yaje guhura n’iyi nkumi yitwa Grâce yahise yigarurira umutima we kugeza afashe umwanzuro wo kumwambika impeta.

Yamwambitse impeta muri Gashyantare uyu mwaka ariko na we nta kindi kiramenyekana cyaba kijyanye n’ubukwe bwabo.

The Trainer na Keza ibyabo byarangijwe n’intugunda

Umunyamideli Keza na Laurien Izere ubusanzwe wiyita The Trainer ukora akazi ko gukoresha imyitozo ngororangingo abantu batandukanye barimo n’ibyamamare; nabo batandukanye barambikanye impeta.

Kuva muri Nyakanga 2021 ku mbuga nkoranyambaga z’aba bombi bari basigaye basangizaga ababakurikira amashusho bishimanye.

Muri Gashyantare 2022 baje gutandukana ariko muri Mata bongera gutungurana basohora amafoto Keza yambikwa impeta. Gusa, ibyabo ntibyakunze baje gutandukana ariko baheruka kubyarana umwana muri Werurwe 2023.

Keza ubusanzwe witwa Niyigena Solange yamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu Ukuboza 2017.

Keza na Richard

Muri Werurwe 2019 Keza yari yabanje kwambikwa impeta n’umusore witwa Richard bari bemeranyije kubana.

Ni inkuru yatunguranye yaba mu nshuti ze ndetse no mu itangazamakuru cyane ko atari kenshi Keza yari yarakunze kugaragaza iby’urukundo n’uyu wari umukunzi we bakaza gutandukana nyuma yo kumwambika impeta.

Niyigena Solange wiyita Keza ni umwe mu bakobwa bakomeye bakunze kwifashishwa mu mashusho y’abahanzi batandukanye mu Rwanda, kuko yagaragaye muri ‘Pete Kidole’ ya Urban Boyz, Good Life na ‘Mama’ ya Urban Boyz , Go mama ya Active n’izindi.

Impeta yambitswe Miss Josiane yaje kuyikuramo

Mu 2020 Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga watowe na benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda muri 2019, yambitswe impeta n’umusore witwa Tuyishimire Christian biteguraga kurushinga (Fiançaille).

Urukundo rw’aba bombi ntirwarambye kuko baje gutandukana ndetse uyu musore mu 2021 agashakana n’undi mukobwa.

Inkende yumye yatumye impeta Mbonabucya Desire yambitse PDG Brenda Thandi Mbatha iba amateka

Mu 2014 Mbonabucya Desire wabaye kapiteni w’Amavubi ubwo u Rwanda rwakinaga igikombe cya Afurika mu 2004 yambitse impeta Brenda Thandi Mbatha wakanyujijeho mu myidagaduro mu Rwanda.

Ni ibirori bahurijemo inshuti n’abavandimwe byabereye muri Sheraton Hotel i Brussels mu Bubiligi.

Nyuma baje gutandukana mu gihe biteguraga kurushinga.

Related posts