Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Urugendo rwa Diamond wiswe gapfizi kubera gukunda abagore rwajemo kidobya,dore uko byagenze

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika Diamond Platinumz yabaye ikimenya bose nyuma y’inkuru zitandukanye z’urukundo yagiye ajyamo zikarangirira mu marira, uyu muhanzi ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Ukuboza 2022, yari ategerejwe i Kigali ariko abanyamakuru bashakaga kumwakira ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe bamutegereje amaso ahera mu kirere.

Ubusanzwe byari byitezwe ko Diamond agera i Kigali mu gitondo cyo ku wa 22 Ukuboza 2022 akagira umwanya wo gukora ibikorwa bitandukanye yemeranyije n’abamutumiye, icyakora mu buryo butunguranye biza gutangazwa ko uyu muhanzi ahagera ku mugoroba w’uwo munsi.

Umwe mu bakozi ba East Gold waganiriye na IGIHE yavuze ko Diamond agera i Kigali saa kumi n’imwe z’umugoroba wo ku wa 22 Ukuboza 2022 cyane ko yari afite ibirori agomba kugaragaramo byo gusabana n’abakunzi be.Isaha yavuzwe igeze abanyamakuru bake b’imyidagaduro berekeje ku kibuga cy’indege icyakora waganira n’abakozi baho bakakubwira ko nta gahunda y’indege ya Diamond ihari.

Twifuje kumenya uko ikibazo kimeze, umwe mu bakozi ba sosiyete yamutumiye atubwira ko habayeho ikibazo cyo gutinda kubona uruhushya rwo guparika indege y’uyu muhanzi ku kibuga cy’indege cya Kigali.Ati “Ntabwo haraboneka uruhushya rwo guparika indege ye i Kanombe, Diamond aracyari muri Tanzania. [Uruhushya] Niruboneka nibwo yaza.”

Tugerageje kumubaza niba hari icyizere bafite ko ruboneka vuba, uyu mukozi yagize ati “Reka dutegereze turebe!”

Gukerererwa kugera i Kigali k’uyu muhanzi byakwangiza byinshi birimo kuba ibirori yari yateguriwe byo gusabana n’abakunzi be ahitwa Romantic Garden ku Gisozi byasubikwa.

Related posts