Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

urampa intoryi nguhe umubiri, muri zimbambwe umufungo wi nyanya uri kuguranwa ubuzima.

Mubusanzwe umubiri w’umuntu ni ikintu gikomeye cyane ndetse cyagaciro kuri nyiracyo. Gusa byagaragaye ko hari bamwe bawukoresha nk’igishoro gikomeye cyabageza kubukungu bukomeye byumwihariko abigitsina gore. Hari benshi twagiye twumva bakijijwe no kwicuruza nubwo bifite ingaruka nyinshi cyane.

Gusa noneho abakora uyumwuga bo mugihugu cya Zimbabwe babishyize kurundi rwego, aho ubu noneho abakora uyumwuga biyemerera ko umuguzi(client) uzanye indobo y’inyanya,ibishyimbo,ibigori ndetse nizindi mboga cyangwa ibirimbwa ahabwa serivise uko bikwiye!

Ibi byatangajwe n’umwe mubakora uyumwuga wo kwicuruza muri ikigihugu cya zimbabwe,kurubu ufite imyaka 21 gusa avuga ko yatangiye uyumwuga afite imyaka 16 yamavuko. Aha ngo harigihe udukingirizo twabaga ari ikibazo bagakoresha amashashi yabaga apfunyitswemo imigati.ibintu bitaribyiza nagato kubizima bw’uwabikoze.

Akomeza avugako hari igihe bakoreraga amadorari 5 yamerica mu ijoro rimwe, gusa ubu muri iyiminsi ibintu bikaba byarakomeye ni dorali 1 bararyemera ndetse nuzanye bimwe mubiribwa bikenerwa mubuzima bwa burimunsi, murwego rwo kugirango babone icyo bagaburira abana babo byibuze.

Babajijwe impamvu bakora uyumwuga bavuga ko ahanini ari ukubura igishoro cyo kuba bakwikorera ndetse bgerageza no kujya gushaka inguzanyo mibigo biciriritse bakabura ingwate.kandi baba bafite umuryango wo kwitaho.

Yanditswe na Emile KWIZERA.

Related posts