Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bavuga ko bishimiye cyane uburyo bashyiriweho na Banki y’Iterambere y’u Rwanda BRD isanzwe ibaha amafaranga y’inguzanyo azwi nka bursary bwo kuborohereza mu guhuza ama accounts yabo ya BRD na account ya Airtel Money mu rwego rwo kubafasha kubona inguzanyo zabo vuba kandi mu buryo bworoshye kandi bwihuse.
Ibi byagarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Ukuboza 2025, ubwo muri iyo Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye habereraga igikorwa cya mateka kiswe ‘Minuza Festival’ cyari kigamije kwegera abanyeshuri ndetse no gukosorera bamwe mubanyeshuri bahabwa inguzanyo na BRD bimwe mu bibazo bahura nabyo ndetse no kwishimana nabo binyuze mu kubazanira abahanzi bakabataramira no gusangira icyo kunywa.
Umwe mu banyeshuri basanzwe bahabwa inguzanyo na BRD witwa Ndayizeye Moise wiga mu mwaka wa mbere muri program ya Public Administration and Local Governance yavuze ko yishimiye cyane iyo gahunda nshya yo guhuza account y’umunyeshuri ya BRD n’iya Airtel Money.
Yagize ati “Nabyishimiye cyane kuko bigiye kudufasha kubona inguzanyo twemerewe vuba mu buryo bworoshye kandi bwihuse.”
Uyu munyeshuri yakomeje avuga ko nubwo bimeze bityo ariko hakirimo ikibazo cy’uko iyo nguzanyo bahabwa itinda kuza bityo bakayihabwa mu bihe bibi aho amasomo yabo aba atagenda neza.
Ati “Ikibazo dufite n’uko inguzanyo harubwo itinda ugasanga twari kuyihabwa nko mu Kwambere ugasanga tuyiboneye mu Kwakabiri, urebye biratubangamira mu myigire yacu kubera ko ni amafaranga adufasha mu myigire yacu. Iyo adahari cyangwa agatinda rero bitugiraho ingaruka zikomeye.”
Nikuze Jeanine nawe wiga mu mwaka wa mbere muri program y’ubukungu yavuze ko nawe yanyuzwe n’uko boroheejwe ama accounts yabo ya BRD agahuzwa naya Airtel Money aho inguzanyo bahabwa izwi nka bursary izajya ihita iva kuri BRD ijya kuri ayo ma accounts yabo ya Airtel Money aho kujya kuri bank.
Ati “Rwose byadushimishije cyane kubera ko bigiye kutugabanyiriza umwanya byatwaraga abanyeshuri bajya kuri bank runaka ngo bafate ayo mafaranga ariko ubu ni uguhita tuyabona byoroshye.”
Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda bwari buhagarariwe na John MAGARA ushinzwe iyamamaza bikorwa muri iyo sosiyete y’itumanaho yavuze ko iyo gahunda yo guhuza accounts z’abanyeshuri na Airtel Money ari uko ubu hari ubufatanye iyo sosiyete ifitanye na BRD ariko ahanini bukaba bugamije gufasha abanyeshuri ba kaminuza gukemurirwa zimwe mu mbogamizi bahura na zo mu kubona inguzanyo ya BRD ariko ubu bakaba bagiye kujya babasha kubona iyo nguzanyo yabo mu buryo bworoshye kandi bwihuse.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi mu Rwanda muri BRD Wilson Rurangwa yavuze ko iyo gahunda igamije gukemura imbogamizi zose aba banyeshuri bahuraga na zo zirimo kubona iyo nguzanyo yabo bitinze ndetse no kubafasha no kujyana n’igihe.
Yagize ati “Turi hano muri Minuza Festival igikorwa kiduhuriza hamwe n’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda yaba abiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ndetse n’abiga RP kugira ngo twishimane ariko nanone tugire ibyo tubakemurira biba biri imbogamizi kuri bamwe aho abanyeshuri basinga amasezerano y’inguzanyo tubafasha kuyasinya neza ndetse bikagenda neza, abandi tukabafasha gukemura ibibazo biba biri mu ndangamuntu zabo aho dufatanya na HEC ndetse na NIDA kugira ngo buri wese abashe gukemurirwa ikibazo cye.
Buri munyeshuri wese tukanamufasha kuba yahuza account ye ya BRD na bank na account ya Airtel Money kugira ngo bige bimufasha kubona inguzanyo mu buryo bwihuse kandi bworoshye, byose tukabikora mu rwego rwo kongera abanyeshuri uburyo bwiza buborohera kubona inguzanyo zabo bityo imyigire yabo igende neza nk’uko bikwiye.”
Ibi bibaye mu gihe gahunda yo gufasha abanyeshuri gukemura ibibazo bafite mu myigire yabo no mu mwirondoro yabo ikomeje no mu yandi mashami ya Kaminuza y’u Rwanda hagamijwe gufasha urubyiruko kugira ubumenyi bwimbitse ndetse n’ubushobozi bwo kwiteza imbere.
Minuza ni system ikoreshwa n’abanyeshuri biga kaminuza ikabafasha mu buryo bwo kubona amakuru ajyanye n’imibereho yabo ndetse n’uko amafaranga y’inguzanyo bahabwa aba ahagaze n’igihe bagombera kuyabonera, naho Airtel Money yo ikaba ije gufasha abanyeshuri kubona iyo nguzanyo yabo vuba mu buryo bworoshye kandi bwihuse.



