UR Huye Career Summit 2025: Ihuriro ry’Abanyeshuri, Imirimo, Udushya n’Intego

 

Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, bongeye guhura n’abayobozi b’ibigo bitandukanye bya Leta n’abikorera ku giti cyabo bongeye guhurira mu kiswe ‘Career Summit 2025’, igikorwa ngarukamwaka kigamije gutegura abanyeshuri kwinjira ku isoko ry’umurimo.

Iyi Career Summit 2025, yabaga ku nshuro yayo ya Gatanu, ku wa 16 Ukuboza 2025, ihuriza hamwe abagize ibyo bageraho, abayobozi b’ibigo, n’abahanze akazi, kugira ngo baganire n’abanyeshuri, babasangize ubunararibonye, kandi babereke amahirwe abanyeshuri bashobora gukoresha mu mwuga wabo w’ejo hazaza.

Iy’uyu mwaka, yitabiriwe n’abantu b’ibyamamare mu Rwanda, barimo Mutesi Scovia, umuyobozi wa Mama Urwagasabo TV akaba n’umunyamakuru; umuririmbyi uzwi cyane Bruce Melodie; itsinda rya Gen-Z Comedy; ndetse n’umuhanzi Kitoko Bibarwa wari umaze igihe mu masomo mu Bwongereza.

Umuhanzi Bruce Melody yasangije abanyeshuri urugendo rwe mu muziki, rutangira afite imyaka 19, agaragaza ko gutsinda atari ibintu byoroshye.

“Kutita ku magambo atuma ucika intege no gukora cyane byamfashije kugera aho ndi uyu munsi. Ikintu cy’ingenzi ni ukubaho ufite intego no kudacika intege”

Yashishikarije abanyeshuri kwizera impano zabo no gukomeza guharanira intego zabo n’ubwo bahura n’imbogamizi.

Mugenzi we Kitoko Bibarwa Patrick yagaragaje ko intambwe ye yatewe yashingiye ku nkingi eshatu z’ingenzi, arizo kugira amahitamo meza, kwihurira icyerero no kugira intego.

Yagize ati “Ibintu bitatu byamfashije kugera aho ndi uyu munsi: gufata ibyemezo byiza, kwizera ubushobozi bwanjye, no kugira intego zisobanutse. Iyo ufite ibyo byose, ushobora kugera ku cyo wifuza.”

Yasabye abanyeshuri gufata ibyemezo byiza, kugaragaza ubushobozi bwabo, no kwibanda ku ntego zabo badacika intege.

Umunyamakuru Mutesi Scovia yibukije abanyeshuri ko kwiga amashuri ya kaminuza ari amahirwe adasanzwe kandi adakwiye kwirengagizwa, cyane cyane ku banyeshuri bakomoka mu miryango itishoboye.

“Amashuri ya kaminuza ni amahirwe ataboneka kuri buri wese. Mugomba kuyakoresha neza, mukora cyane, kandi mwitegure guhindura imibereho y’imiryango yanyu ndetse n’igihugu muri rusange.”

Abanyeshuri kandi banahawe ikiganiro ku butwari bukwiye kubaranga ku murimo, bahawe n’Umuyobozi Rwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Nicolas Rwaka, aho yabasabye kwiyubakira indangagaciro z’umunyarwanda zirimo ubutwari, ubunyangamugayo, kurwanira ukuri no guhatanira inyungu rusange.

Yabashishikarije kurangwa n’umutima w’ubutwari aho bajya hose no gukomeza indangagaciro nziza zigira uruhare mu iterambere ry’umuryango mugari.

Dr. Raymond Ndikumana, Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe igenamigambi muri UR, yavuze ko abanyeshuri bagomba gukoresha amahirwe ahari, kuguma bashikama, no kugira icyerekezo mpuzamahanga.

Ati “Mugomba gukoresha amahirwe yose abageraho no kwitegura gukora mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga kugira ngo mufungure amahirwe menshi ari imbere yanyu.”

Yanavuze ko Kaminuza y’u Rwanda yiyemeje guha abanyeshuri ubumenyi ngiro bubafasha kwihangira imirimo no guhatana ku isoko ry’umurimo ku rwego rw’isi.

Ni igikorwa cyashimishije abanyeshuri bishimiye ubumenyi n’ihumure babonye muri iri huriro, bavuga ko bazabyubakiraho ejo hazaza.

Niyibizi Innocent, yashimangiye yungukiyemo akamaro ko kugira intego zisobanutse.

Ati “Namenye ko nk’urubyiruko tugomba gushyiraho intego zisobanutse, kwiga cyane, no gushaka amahirwe atandukanye kugira ngo tuyabyaze umusaruro.”

Naho Ishimwe Jean Sauveur ati “Niyemeje gushyira imbaraga mu kugira intego z’ubuzima no gukora cyane ngo nzigereho, cyane cyane nyuma yo kumva uburyo Bruce Mlody yatsinze.”

Iki gikorwa cya Career Summit 2025, cyerekanye umuhate wa Kaminuza y’u Rwanda mu guteza imbere udushya n’ubuhanzi binyuze mu bufatanye n’ibigo bitandukanye, ndetse no gufasha abanyeshuri kuba abantu bashoboye.

Uretse ibiganiro, career summit 2025, yagaragaje n’intego ya Kaminuza yo guha abanyeshuri ubumenyi ngiro buturutse ku bahanga n’abakora mu nzego zitandukanye, ibategura guhura n’ibyo isoko ry’umurimo rikeneye no kuba abantu bashobora guhindura iterambere ry’igihugu.

Iri huriro kandi ryanashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Kaminuza y’u Rwanda, n’ibigo bitandukanye birimo Equity Bank, ASA International, ICPAR, Akazi Kanoze, na B-Kelana, aya masezerano agamije gutanga amahirwe y’imyitozo ngiro n’imirimo ku banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda.