Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

UR Huye: BRD yatanze umucyo ku banyeshuri ba Kaminuza mu myaka isoza bibazaga niba nabo baba bagiye guhabwa mudasobwa nk’abandi

Muri Iki gitondo cyo kuwa 19 Mutarama 2024 nibwo hafi ya bose y’abanyeshuri biga mu myaka ya Nyuma yo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye by’umwihariko, babyutse bakiri ubutumwa bubasaba gusinya amasezerano avuguruye ya mudasobwa batangira kwibaza niba nabo baba bagiye kwemererwa kuzihabwa nyuma y’uko bari barabwiwe ko bo batazahabwa izi mudasobwa.

Ku murongo wa Telefoni Kglnews yavuganye n’umukozi wa BRD Bwana Rurangwa Wilson yavuze ko ubu butumwa butabareba bagiye kubandikira ubundi bubibamenyesha.

Rurangwa yagize ati “Ntabwo bibareba ngiye kubandikira ubundi butumwa bubabwira ko bitabareba”.

Mu minsi ishize nibwo abanyeshuri bose bo muri Kaminuza ishami rya Huye baherutsa guhabwa mudasobwa ziri mu bwoko bwa Lenovo gusa zihabwa abanyeshuri bose havuyemo umunyeshuri wese wiga mu mwaka wa nyuma (Finalists) ibintu bitasize isura nziza kuri bo

Ubutuma bamwe mu banyeshuri bari boherejwe

Related posts