Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Undi munyeshuri i musanze akorewe igikorwa cyakinyamaswa cyarijije benshi

 

 

 

Mu Karere ka Musanze haravugwa amahano akomeye nyuma y’ uko umuhungu w’ imyaka 17 y’ amavuko yafunzwe azira gusambanya umwana w’ imyaka itandatu y’ amavuko.

Byebereye mu Kagari ka Cyivugiza, Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze.

 

Ngo uwo mwana yabwiye iwabo ko yaraye asambanyijwe n’ uwo musore ukekwaho gukora icyo cyaha.

Uyu mwana kandi yavuze ko atari ubwambere uwo musore amusambanyije.

 

Byamanyekenye saa tutu z’ umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 .05.2023.

Tuyizere Vedaste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Nyange , yavuze ko umwana akimara gutanga ayo makuru uwo musore yashakishijwe ahita afatwa. Mu magambo ye yagize ati “Tukimenya ayo makuru, uwo musore yahise afatwa ubu ari kuri Polisi Sitasiyo ya Kinigi, naho umwana ajyanwa kwa Muganga mu Kigo Nderabuzima cya Kinigi”.

Ibi ntabwo byabereye mu Murenge wa Nyange gusa kuko ayo makuru yo gusambanya abana , yavuzwe no mu Kagari ka Muharuro mu Murenge wa Gashaki, naho harimo kuvugwa amakuru y’ umuhungu w’ imyaka 16 ushakishwa, aho nawe akekwaho gusambanya umwama w’ umukobwa w’ imyaka ine agahita acika.Ngo uwo mwana wasambanyijwe yahise agezwa ku Kigo Nderabuzima cya Gashaki, basanga koko yasambanyijwe, bahita bamujyana mu bitaro bya Ruhengeri aho arimo kwitabwaho n’abaganga.

Inkuru mu mashusho

Gusa ngo ababyeyi b’ uwo mwana w’ imyaka ine y’ amavuko wasambanyijwe , bakimara kumenya ayo amakuru mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023 , bayagize ibanga kugeza ubwo uwo musore acika.

Kugeza ubu uwo musore arimo gushakishwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Nyange yagize icyo asaba abaturage mu magambo yagize ati” “Gusambanya abana ni umuco mubi ukwiye kwirindwa n’abantu bose, kandi abantu bakamenya ko icyo cyaha kitazigera cyihanganirwa, abantu nk’aba bakwiye kubihanirwa”.Yongeraho ati “Twizeye ko ubutabera bukora akazi kabwo, kugira ngo umuntu uhemukira umwana nk’uyu abibazwe, abihanirwe n’amategeko mu gihe ahamwe n’icyaha”.

Ivomo: Kigali today

 

Related posts