Umwe yavagaho undi ajyaho! Karongi umugore wasambanyijwe n’ abasore batatu arasaba ubutabera.

Umubyeyi witwa Nyiramadederi Julienne, utuye mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera, Akagari ka Nyarugenge, Umudugudu wa Karusha, aratabaza asaba ubutabera nyuma yo gusambanywa ku gahato n’abasore batatu bamutegeye mu nzira, mu ijoro ryo ku wa 09 Werurwe 2025.

Mu kiganiro yagiranye na BTN TV dukesha aha makuru Nyiramadederi yavuze ko ubwo yari atashye nijoro ahagana saa mbili z’ijoro (20h00), yahuye n’itsinda ry’abasore batatu barimo Irankunda, Pierre, na Ndahimana, bari bamuteze mu nzira. Babiri muri bo bahise bamusatira baramusunika, aragerageza guhunga ariko undi bari kumwe aramugonga n’inkoni, agwa hasi ako kanya ahita asubizwa aho bari bahagaze.

Yagize ati:“Ubwo nari ntashye, nahuriye n’abasore batatu barimo Irankunda, Pierre na Ndahimana. Bahise bankankamira, ndagerageza guhunga ariko nkubitana n’undi ampagarika ankubise inkoni, mpita nsubira aho bari bahagaze. Baramfashe, umwe ampfuka igitambaro ku munwa, bananjija amaboko. Barankuruye banshyira mu ishyamba, batangira kunyicira ku ngufu, banyakuranwaho baranashwana.”

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko yari yizeye ko igikorwa kibi bamukoreye kiri burangire vuba, ariko ntibamuretse. Ati:“Natekereje ko basoje, ariko barakomeje kugeza ubwo nacitse intege, sinabasha no guhaguruka. Bigeze aho batangira kujya impaka ku kuntwara ubuzima, numva umwe avuga ngo baramvaneho kuko nababonye, ariko undi araburira agerageza kuntabara ubwo bageragezaga kuntera icyuma inshuro ebyiri.”

Nyiramadederi avuga ko bugacya yahise ajya ku kigo nderabuzima aho bahise bamuhamagariza imbangukiragutabara imujyana ku Bitaro bya Kibuye ahagera saa tano z’ijoro (23h00). Gusa asanga umuganga w’inzobere adahari, undi bari kumwe aramwima ubufasha amusaba kujya ku Isange One Stop Center.“Nahise njya ku bitaro bya Kibuye ariko nsanga umuganga ushinzwe kwakira abafashwe ku ngufu adahari. Uwanyakiriye yanze kunkoresha ibizamini, ansaba kujya ku Isange One Stop Center. Nagezeyo bambwira ko nagomba gusubira ku bitaro bya mbere ngo mbese uburwayi mbere yo kwakirwa.”

Nubwo yari yizeye gufashwa n’inzego z’ubuzima, avuga ko uburangare n’imikorere itanoze yabigiyemo byamuteye agahinda karushijeho. Kugeza ubwo yatanze ikirego ku Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

Nyiramadederi avuga ko kuva ubwo yatangiye guhura n’imbogamizi zituruka ku babyeyi b’abo basore, aho abakekaho kumuca intege no kwirengagiza ikibazo cye aho yagendaga agerageza gushaka ubutabera. Arasaba ko inzego zishinzwe umutekano n’ubutabera zakurikirana iki kibazo byimbitse, akaryozwa akarengane yagiriwe.“Aho najyaga hose bashatse kuntetereza, ababyeyi b’abo basore babaga bameze nk’abampa isoni. Ndabasabye, ndasaba inzego z’ubutabera ko banshyigikira, bakandenganura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard, avuga ko atari yakimenya icyo kibazo, ariko ko bagiye kugikurikirana.

Amakuru avuga ko aho uyu mubyeyi  yasambanyirijwe, abatuye aho bavuga ko atari ubwa mbere ibikorwa nk’ibi bibaye muri ako gace bavuga ko ari ubwa gatatu, bityo abaturage bagasaba ko hashyirwa ingufu mu mutekano n’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.