Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umwarimu yabonye atize amayeri yo kubaho inzara yazamwica afata umwanzuro wo gutorokana amafaranga ya bagenzi be.

 

Mu Karere ka Rusizi haravugwa inkuru iteye yatunguye abantu benshi aho umwari mu wari umubitsi w’ ikimina cy’ abarezi bo mu Rwenge rw’ amashuri rwa , mu Murenge wa Nyakarenzo yatawe muri yombi akekwaho gutorokana 1.776.500 Frw ya bagenzi be.

Amakuru avuga ko uyu mwarimu yatawe muri yombi ku wa 26 Nzeri 2023, ubwo yari agiye gusaba imbabazi abo yahemukiye nyuma y’amezi arenga atatu yihishashisha.Tariki 6 Nyakanga 2023 ubwo abarimu bari bategereje uyu mubitsi ngo ajyane amafaranga bagabane, bakomeje kumutegereza baramubura baza kumenya ko yayatorokanye.

Uyu mwarimu avuga ko aya mafaranga abatekamutwe bayamwibye akagira isoni zo kujya imbere ya bagenzi be atayafite.

Ntawizera Jean Pierre,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi, ko uyu mwarimu yamaze gutabwa muri yombi.
Ati “Akurikiranyweho ubuhemu kuko yari umubitsi w’ikimina aza gutorokana amafaranga yabikaga. Twari tumaze amezi atatu tumushaka ariko ku munsi wo gufatwa ni we wizanye, twari twaramubuze.”

Yavuze ko ibimina ari gahunda ishyigikiwe n’ubuyobozi bwite bwa Leta, bityo ko ntawe ushobora kwiba amafaranga abaturage bizigamye muri ubu buryo ngo abure gukurikiranwa mu mategeko.

Ubuyobozi bwabwiye aba barimu bibiwe amafaranga ko atazahera ndetse buvuga ko uwo ariwe wese uzagerageza kwiba amafaranga abaturage bizigamye mu kimina azabiryozwa.Umwarimu watawe muri yombi kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ya Nyakarenzo.Uyu mwarimu yasanzwe yarahagaritswe mu kazi ndetse ubuyobozi buvuga ko ubutabera nibumara gukora akazi kabwo ari bwo hazarebwa niba akwiye kugasubizwamo niba akirukanwa burundu.

 

Related posts