Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Umwanditsi w’inyandiko za Satani Ahmed Salman Rushdie yateraguwe ibyuma mu nda ndetse ashobora no gukurwamo ijisho

Umwanditsi w’icyamamare w’inyandiko za Satani Ahmed Salman Rushdie ubuzima bwe buri hagati y’urupfu n’umupfumu nyuma y’aho ateraguwe ibyuma mu ijosi no mu nda kuburyo magingo aya ashobora gukurwamo ijisho kuko ryangiritse.

Ahmed Salman Rushdie yari imbere y’imbaga mu mugi wa New York arimo yigisha nk’uko bisanzwe maze umusore w’imyaka 24 Hadi Matar arahaguruka amujombagura ibyuma. Polisi ivuga ko Rushdie yahise yihutanwa kwa muganga aho bari kumwitaho ariko akaba amerewe nabi cyane ku buryo ashobora gutakaza ijisho rimwe.

Uyu mugabo wahoze ari umuyoboke widini ya Islam Ahmed Salman Rushdie niwe wanditse igitabo The Satanic verses cyabaye ruvumwa cyane cyane mu bihugu bituwe n’Abisilamu nko mu Buhinde aho akomoka ndetse no muri Iran.

Muri 1988 uwahoze ayobora igihugu cya Iran Ayatollah Ruhollah Khomeini yashyizeho igihembo cya miliyoni eshatu z’amadolari ku muntu wese uzabasha kwica Ahmed Salman Rushdie kubera izi nyandiko ze za Satani. Ahmed Salman Rushdie afite imyaka 75 y’amavuko akaba umwe mu bahigwa cyane n’abayoboke bidini ya Islam ngo bamwice ku bwo gukwirakwiza inyandiko za Satani.

Inyandiko ya Satani iri mu nyandiko zakwirakwiye hirya no hino ku Isi ndetse na nyiri kuzandika Ahmed Salman Rushdie zimugira ikirangirire. Ni inyandiko zisa n’izirwanya ibyanditswe muri Korowani ari nacyo gituma Ahmed Salman Rushdie ahigwa bikomeye n’abo mu idini ya Islam. Uyu musore wamuteraguye ibyuma Hadi Matar nawe arakekwaho ko ari umu Islam.

Related posts