Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Umwana yabaye igitambo cya mama we mu gihe se yashakaga ku mutema akoresheje umuhoro

Mu karere ka Ruhango umurenge wa Mwendo haravugwa inkuru y’umugabo witwa Yamfasha Narcisse watemye umwana we kuwa 6 tariki ya 18 werurwe uyu mwaka wa 2023, amutema mu mutwe no mu kiganza akoresheje umuhoro ibi yashakaga gukorera umugore we babanaga agamije kumwica.

Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabereye mu Mudugudu wa Nyakabuye, Akagari ka Gishweru mu Murenge wa  Mwendo saa kumi n’imwe z’igitondo cyo ku wa Gatandatu taliki ya 18 Werurwe 2023 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’uyu murenge wa Mwendo.

Muhire Floribert, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwendo yavuze ko intandaro y’ubu bugizi bwa nabi yaturutse ku makimbirane ashingiye ku ihene  baherutse kugurisha mu minsi ishize ubwo umugore yabujije umugabo we kugurisha iyo hene undi akanga akabikora nyuma yatangiye kumubaza aho amafaranga  bagurishije ihene ari ntiyamusubiza  batangira gutongana nibwo Yamfasha yahise afata umuhoro ashaka gutema uwo mugore we arahunga umuhoro ufata umwana wabo Turikumana Joseph w’imyaka 14 y’amavuko.

Gitifu yagize Ati “Umuhoro wamukomerekeje bikomeye mu mutwe no mu kiganza ajyanwa kwa Muganga.”

Amakuru dukesha umuseke wamenye nuko  ayo mafaranga yaguze ihene Yamfasha yayanywereye yose ntiyasigaza n’igiceri kandi iyo hene yarisanzwe ari iy’uwo mwana Joseph watemwe na se.

Abaturage bavuga ko atari ubwa mbere uyu mugabo ahohotera umugore we, kuko n’ubushize yagiye gutanga ikirego mu bugenzacyaha Umugabo we abimenye ahita acika ubu nibwo yongeye kubikora.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa  Mwendo buvuga ko uyu Yamfasha Narcisse yafashwe akaba agiye gushyikirizwa RIB,  naho umwana wakomeretse arwariye mu Kigo Nderabuzima cya Gishweru akaba arimo kwitabwaho n’Abaganga.

 

Related posts