Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umwana w’ i Kayonza yavuye iwabo agiye kwirukana inyoni mu muceri,bagiye kureba basanga yapfiriye mu mujyende

Umva hano amakuru arimo kuvugwa kuri Gitwaza

 

Kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2023 , nibwo umwana w’ imyaka 14 wo mu Karere ka Kayonza yavuze iwabo agiye kurinda umuceri kugira ngo inyoni zitwawurya baje gusangwa mu mazi yashizemo umwuka.

Byabereye mu Murenge wa Mwiri muri ako Karere twavuze haruguru.

Ndabazigiye Jean Damascène,Umukozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Mwiri yemeje aya makuru avuga ko iyi nkuru y’ inshamugongo yayibwiwe na
mushiki we ko yavuye mu rugo mu gitondo cya kare agiye kwamurura inyoni mu muceri, bakongera kumva amakuru ko yasanzwe mu mazi yapfuye. Mu magambo ye yagize ati” Mushiki we yatubwiye ko umwana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo yagiye kwamurura inyoni mu muceri wabo uhinze mu gishanga cya Rwinkwavu, abandi bantu bakuru rero nabo bagiyeyo nibo bamubonye mu mazi, nyuma y’aho abandi bana bari hafi aho bavugije induru ko mugenzi wabo aguye mu mazi, abo bantu bakuru baje bagerageza kumukuramo basanga yashizemo umwuka.”

Ubuyobozi kandi bwongera kwihanangiriza abaturage bakoresha abana mu kurinda umuceri no mu bindi bikorwa nk’ibi baba batemerewe.

 

Related posts