Umva icyo Lisaa yatangaje ku masomo akomeye yigishijwe na King James mu indirimbo yamwiyambaje

Mu gihe umuhanzi King James akomeje kwizihiza imyaka 20 ishize atangiye urugendo rw’umuziki, yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Ndi Uwawe”, indirimbo igaruka ku rukundo rwimbitse rugaragaza ukwiyegurira uwo ukunda.Iyi ndirimbo igaragaramo Lisaa, umwe mu bahanzikazi bakizamuka mu muziki nyarwanda, wifashishijwe mu mashusho yayo mu rwego rwo kurushaho kugaragaza ubutumwa bw’urukundo buri mu ndirimbo.“Ndi Uwawe” (I Am Yours) ni indirimbo yuje amarangamutima, ivuga ku rukundo rutarimo uburyarya, aho umuntu agaragaza ko yiteguye kwitangira uwo akunda no kumubera indahemuka ubuziraherezo. Iyi ndirimbo iri mu bikorwa King James arimo gukora mu rwego rwo kwizihiza urugendo rwe rw’imyaka 20 amaze mu muziki.

Lisaa yavuze ko kuba yarahawe amahirwe yo kugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ari kimwe mu byo yishimiye mu rugendo rwe rw’umuziki.Yagize ati: “Navuga ko ari kimwe mu byanshimishije. N’ubwo nsanzwe ndi umuhanzikazi, ariko kuba mugenzi wawe yakwifashisha mu ndirimbo n’ibisanzwe. Bigaragaza gufashanya hagati y’abahanzi, kandi ni kimwe mu bifasha abantu gutera imbere.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko kuba abahanzi bafashanya mu bikorwa byabo ari kimwe mu byongera imbaraga mu rugendo rwabo, ndetse anagaragaza ko atari we wa mbere ukoreshejwe muri ubwo buryo.Ati: “Niba nibuka neza, umuhanzikazi France Mpundu nawe yigeze kwifashishwa na Christopher mu mashusho y’indirimbo ye ‘Poz’. Bivuze ko atari njye wa mbere.”

Lisaa kandi yavuze ko gukorana na King James byamuhaye amasomo y’ingenzi ashobora kumufasha mu rugendo rwe rw’umuziki, cyane cyane ku bijyanye n’uko umuhanzi akwiye gufata umwuga we ndetse n’abantu bakorana.Ati: “King James ni umuhanzi ugaragaza ko ibyo akora abikunda, kandi agaha agaciro buri wese bakorana. byo ni ibintu byiza nanjye numva bishobora kumfasha mu rugendo rwanjye rw’umuziki.”

Uyu muhanzikazi yagaragaje ko gukorana n’abahanzi bamaze igihe kinini mu muziki bituma abato babigiraho byinshi, haba mu buryo bwo gukora umuziki, imyitwarire ndetse n’imikoranire mu ruganda rw’imyidagaduro.Indirimbo “Ndi Uwawe” ni imwe mu mishinga mishya King James ari gushyira hanze mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, urugendo rwamuhesheje kuba umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda no mu karere.

Mu myaka amaze mu muziki, King James yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo iz’urukundo n’izindi zagaragaje ubuhanga bwe mu kuririmba, ibintu byatumye agira igisekuru cy’abahanzi bamufata nk’icyitegererezo.

Ku ruhande rwa Lisaa uherutse gusohora indirimbo ye ‘Igpost’, gukorana n’umuhanzi ufite ubunararibonye nka King James ni indi ntambwe mu rugendo rwe rw’umuziki, ndetse agaragaza ko yifuza gukomeza kwiyubaka no gukorana n’abandi bahanzi batandukanye mu rwego rwo gukura mu mwuga.Lisaa yatangaje ko gukorana na King James mu mashusho y’indirimbo “Ndi Uwawe” ari kimwe mu byamushimishije, ashimangira ko ubufatanye hagati y’abahanzi bubafasha gutera imbere mu muziki

Lisaa yavuze ko yigiye kuri King James gukunda ibyo akora no guha agaciro abantu bakorana, ibintu yavuze ko bizamufasha mu rugendo rwe rw’umuziki
Indirimbo “Ndi Uwawe” ya King James yasohotse mu gihe uyu muhanzi akomeje kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, urugendo rwamugize umwe mu bafite izina rikomeye mu Rwanda