Umva ibyo The Ben yakoreye AG Promoter byatumye acanganyukirwa

 

AG Promoter yatunyuye abantu ubwo yavugaga uko Umuhanzi The Ben ukunzwe mu Rwanda no hanze yarwo amafaranga yamuhaye ubwo yakoraga ubukwe n’ umukunzi we.

AG yavuze ko yatangajwe bidasanzwe n’ingano y’amafaranga yahawe n’umuhanzi The Ben nk’intwererano ubwo yari agiye gukora ubukwe n’umukunzi akaba n’umukinnyi wa filime, Micky.

Agiraneza Pacifique wamamaye mu mwuga w’imenyekanishabikorwa ry’abahanzi nka AG Promoter yavuze nubwo yatwererewe n’itsinda rigari ry’abantu ariko izina The Ben rikimuzenguruka mu ntekerezo kubera ingano y’amafaranga yamuhaye mu buryo atatekerezaga.Mu kiganiro yagiranye n’ ikinyamakuru ISIMBITV , AG Promoter yagize ati “The Ben yankoreye ibintu mu buzima ntari nzi ko hari umuntu wabikora mu Rwanda, yampaye amafaranga ndacanganyukirwa. Ni we muntu wampaye amafaranga menshi mu bantu bose bumva ko baba barantwerereye.”

Uyu mugabo wa Micky yatangaje ko yirinze gukora amatsinda yo kuri Whatsap agimije guhuriza abantu hamwe ngo abasabe intwererano kuko yagiye gukora ubukwe abufitiye ingengo y’imari ipanzwe kandi yari ihagije kugira ngo abashe gushyira mu bikorwa iby’ibanze yumvaga bitamuburira mu birori.Ati “Nagiye gukora ubukwe buriya naramaze kubwitegura, ni nayo mpamvu abantu batigeze babona nakoze bimwe by’ama-Whatsapp Group byateye i Kigali ngo ndi kwaka abantu inkwano kandi naragiye gutereta badahari. Njyewe nabukoze mbyiteguye byose nubwo byose atari njyewe wabikoze.”

Ku itariki ya 31 Mutarama 2026, ni bwo Mukobwajana Asifiwe wamamaye nka Micky mu rugendo rwa sinema, yasabwe anakobwa n’umukunzi we w’igihe kirekire, AG Promoter.Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’uko ku wa 27 Ugushyingo 2025, ari bwo bombi basezeranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.