Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Umuyobozi w’itorero rya Gikirisitu muri DR Congo yamaganye u Rwanda avuga ko rufite imyitwarire y’indyarya

Umuyobozi w’itorero rya Gikirisitu Reverend Dr André Bokundoa-bo-Likabe yamaganye igihugu cy’u Rwanda avuga ko ari rwo rutera inkunga umutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse avuga ko rufite imyitwarire yindyarya.

Ni mu butumwa yatambukije kuri uyu wa gatanu tariki 17 Kamena 2022, aho yanezenze uguceceka kw’umuryango mpuzamahanga ku bibazo biri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ahari umutwe w’inyeshyamba wa M23 uheruka kwigarurira umugi wa Bunagana. Yongeyeho ko u Rwanda ari rwo rubiri inyuma kandi rukaba rufite imyitwarire yise iy’indyarya.

Uyu muyobozi w’itorero rya Gikirisitu André Bokundoa-bo-Likabe yavuze ko bamaganye umwuka mubi uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, wateje ihungabana ry’umutekano n’umudendezo ndetse bikanateza imfpfu no kubura epfo na rugurru abaturage b’inzirakarengane. Yanenze kuba umuryango mpuzamahanga ntacyo urakora ariko ashima bimwe mu byo wakoze ngo byagaragaje ko u Rwanda ari rwo ruri inyuma y’ibibera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kandi rukitwara nk’indyarya.

Kuva M23 yafata umugi wa Bunagana uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku mupaka uhuza ibihugu bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, abayobozi n’abanyapolitike muri Congo bashinja u Rwanda kuba ari rwo rufasha M23. Ni ibirego u Rwanda rudahwema guhakana rwivuye inyuma.

Related posts