Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

DR Congo: Umuyobozi w’ Umujyi wa Butembo yishwe atwikiwe mu modoka , inkuru irambuye…

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Abapolisi biciwe mu gitero bagabweho n’ abarwanyi ba Mai Mai Baraka hanatwika imodoka za FARDC ebyiri. Isoko y’ amakuru ya Rwandatribune ivuga ko aba bapolisi biciwe mu muhada uva mu gace ka Ngote werekeza ku bubiko bw’ ikigo gishinzwe abinjira n’ abasohoka DGDA.

Inyeshyamba za Mai Mai Baraka zishinjwa kugaba iki gitero ku bapolisi zivuga ko zirwanira uburenganzira bw’ abo mu bwoko bw’ Aba Nandes. Iki gitero cyatezwe Colonel Nzenze Bavia, usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’ Umujyi wa Butembo wari kumwe n’ abarinzi be 2. Col Nzenze n’ umurinzi we umwe bahise bitaba Imana kugeza ubu imirambo yabo ikaba yahise yerekezwa ku bitaro bya Matanda.Kugeza mu masaha y’ igicamunsi , umuhanda Butembo_ Beni wari wafunzwe.

Col Nzenze.

Related posts