Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage. Ese ubwiyongere bw’urubyiruko ni umuzigo ku gihugu cy’Urwanda cyangwa ni amahirwe ku iterambere ry’ Urwanda? Twitege iki mu ibarura rusange rya 2022 nyumaa yimyaka icumi(10)?

Umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage kukibazo cy’ubushomeri. Ese ubwiyongere bw’urubyiruko ni umuzigo ku gihugu cy’Urwanda cyangwa ni amahirwe ku iterambere ry’ Urwanda?

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage batuye k’ubutaka bw’Urwwanda, ubuso bw’Urwanda ndetse n’ubukungu gifite bitari kujyana. Mu guhangana nicyo kibazo Leta ishyira imbaraga muri gahunda zirebana no kuboneza urubyaro, gushora amafranga mubigo byikorera bigamije kuzamura imyumvire nubukungu bw’urubyiruko, ndetse no gufasha urubyiruko kwihangira imirimo binyuze mumatsinda bakabona inguzanyo.

Hakurikijwe Ibarura rya 4 ry’Abaturage n’Imiturire mu Rwanda ryakozwe mu mwaka wa 2012, Abanyarwanda bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 0 na 35 bangana na 78.7% by’abaturage b’Igihugu barenze miriyoni icumi n’ibihumbi magana atanu (10,500,000). Muribo miriyoni enye n’ibihumbi ijana na mirongo itandatu (4,160,000) bakaba bafite hagati y’imyaka 14 na 35. Hafi 60% byabo bafite akazi naho 4.1% nta kazi bagira abandi 37% bakaba bari mu kiciro cy’abadakora, muri bo 75% ni abanyeshuri naho 16% ni bo bita ku miryango. Ijanisha ry’abadafite akazi riri hejuru mu bagore bakiri bato (4.9%) ugereranyije n’abagabo bakiri bato. Ijanisha ryo hejuru cyane rigaragara mu bagore bakiri bato baba mu duce tw’imigi (13%), naho abarangije amashuri makuru na kaminuza ni (13.2%)

Ikibazo cy’ubushomeri gikomeje kuzamuka murubyiruko. Mu ntego zirebana no kuboneza urubyaro u Rwanda rwiyemeje kugeraho muri gahunda  ihuriweho n’ibihugu yiswe FP 2030, intego zamuritswe kuri uyu wa kane,harimo ko ababoneza urubyaro bakoresheje uburyo bugezweho bazava kuri 58% bagere kuri 65% mu mwaka wa 2030.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze Dr.Tharcisse Mpunga avuga ko Leta y’ u Rwanda ishyira imbaraga muri gahunda yo kuboneza urubyaro bitewe nuko byagaragaye ko ari kimwe mubisubizo bigaragara mubibazo biri mumiryango murikigihe.

Yagize ati “Umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage,uko igihugu kingana ndetse n’ubukungu gifite ntago biri kujyana,mumaze iminsi mubona ikibazo cy’abana bagwingiye,mu turere 17 tw’igihugu, dufite abana 39% bafite munsi y’ imyaka 5 bagwingiye,ibyo bifite ingaruka ku mibereho yabo none n’igihe kizaza, ikibitera nuko ababyeyi babyara indahekana,ntibabiteho,bakagira ibibazo by’imirire no kurwaragurika,ntibazashobore kwiteza imbere. Igihugu cyashyize imbaraga mu gufasha ababyeyi kubyara abana bashyizemo intera,bakabona umwanya wo kubitaho. Ikindi abana benshi baraterwa inda,kuboneza urubyaro ni kimwe mu bifasha umuryangokuringaniza uyrubyaro kwiyubaka no kubaka igihugu.”

Ubushakashatsi bushya bwatangijwe n’ikigo cy’umuherwe Ashish J Thakkar bwiswe “Ashish J Thakkar Global Entrepreneurship Index” bwashyize u Rwanda mu bihugu 45 bya mbere ku isi byorohereza guhanga imirimo, ndetse rukaba urwa kabiri muri Africa. Gusa, ni urwa mbere muri Afurika mu bijyanye no guha imirimo urubyiruko.

Amakuru dukesha Politiki y’Igihugu y’Urubyiruko, Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo butandukanye bwo gushyigikira imishinga y’ubucuruzi no gukorana n’ibigo by’imari (BDF, BDS, SACCOs n’ibindi). Ubu buryo bwashyizweho hamwe n’ubukangurambaga ndetse n’ubuvugizi bizongererwa ingufu kugira ngo bifashe urubyiruko gukorana n’ibigo by’imari no gutangira imishinga mishya.

Related posts