Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Umuvuduko w’ amaraso uragenda nk’ anyomberi! Dore ibintu bitangaje mu guhoberana

 

Kenshi usanga guhobera umuntu cyangwa guhoberwa n’umuntu bigira akamaro kanini mu buzima bwacu bwa buri munsi. Byongera imibereho myiza ku buzima. Nubwo benshi tutabikozwa cyangwa tukaba tubikora gacye gashoboka burya ni ingenzi cyane.

Guhobera cyangwa guhoberwa ni ingirakamaro kubera ko iyo umuntu umuhobeye cyangwa aguhobeye uko umukoraho bifasha igice cy’umubiri wawe kuba mu bwonko kuruhuka kubera ko Kenshi iyo uhobewe, wumva usa nuruhutse muri wowe.

Guhobera cyangwa guhoberwa rero bifitiye akamaro kanini ku buzima bwa muntu.

Dore tumwe mu tumaro two guhoberwa cyangwa guhobera:

1.Bigabanya stress: Guhobera cyangwa guhoberwa bituma amaraso y’umubiri wawe atembera neza Ari naho bifashiriza umubiri wawe ndetse stress mu mubiri no mu mutwe zikagabanuka.

2.Bigabanya umuvuduko w’amaraso: Iyo umuntu aguhobeye cyangwa umuhobeye, uko agukoze kuruhu bituma bihana ihuriro nagace ko kumubiri kitwa Pacinian corpuscle kajyana ubutumwa mu bwonko bwawe, bugategeka ko amaraso yawe agenda gacye.

3.Bituma wishima: Guhobera cyangwa guhoberwa bituma wumva wishimye muri wowe kuko iyo uhobewe umuntu agukozeho, bituma icyitwa oxytocin ifasha umubiri wawe kumva wishimye.

4.Bituma umubano wanyu ukomera:Nanone Kandi guhobera cyangwa guhoberwa bituma umubano wanyu ukomera hatagi hanyu.

5.Bigabanya kwigunga: Iyo wumva uri wenyine wigunze, Kenshi benshi bameze gutyo baba bifuza ko hagira umuntu ubahobera rero iyo uhobewe uhita wumva utari wenyine mukibazo cyangwa mu bwigunge warurimo.

6.Byongera icyizere: Guhobera cyangwa guhoberwa bituma ikizere hagati yanyu kiyongera, Ngayo nguko rero, Niba utaruzi akamaro ko guhoberwa cyangwa guhobera nako, Kandi ngira inama cyane cyane abakundana cyangwa abashakanye kubikora Kenshi kuko byabafasha gukomeza umubano wanyu kurushaho.

 

Related posts