Umutwe wa AFC/M23 binyuze ku muvugizi w’Ishami rya Politiki ryawo , Lawrence Kanyuka, wongeye kwikoma igihugu cy’u Burundi kubera uruhare gifite mu guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyane mu bice bya Kivu y’Epfo.
Uyu mutwe ushinja leta y’u Burundi kuba nyirabayazana y’ibitero bitandukanye bimaze igihe bigabwa mu bice bitandukanye bituwe n’abaturage benshi bo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.Lawrence Kanyuka, abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko “Ibitero byose by’indege z’intambara za Soukhoï-25 n’ibya drone bigabwa mu bice bituwe cyane n’abaturage no ku mirongo yose y’urugamba bituruka mu Burundi. Iki gihugu gikora nk’icumbi n’ikigo cy’itangirwamo amabwiriza ku ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa.”Yakomeje agira ati: “U Burundi bunohereza ingabo zabwo ndetse n’abarwanyi n’Imbonerakure muri Kivu y’Amajyepfo, aho binjijwe muri FARDC, FDLR na Maï-Maï Wazalendo.”
Perezida wa M23 akanaba umuhuzabikorwa wungirije w’ihuriro AFC, Bertrand Bisimwa, we yeruye agaragaza ko ibitero Ingabo z’u Burundi zigaba ku baturage b’abanye-Congo zibasanze mu midugudu yabo “ibyaha byibasiye inyoko muntu n’iby’intambara, nk’uko biteganywa n’amasezerano ya Genève yo mu 1949, Sitati ya Roma yo mu 1998 n’amategeko -shingiro ya Loni.”Ibi byose biri kujya mbere mu gihe hateganyijwe isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bigamije kuzana amahoro mu Burasirazuba bwa Congo ndetse no mu karere k’ibiyaga bigari muri rusange.
