Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Umutwe wa M23 wahaye isezerano rikomeye Leta ya Congo yanze ko bagirana ibiganiro. Dore icyo watangaje

Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisiimwa hamwe na Gen Sultan Makenga.

Mu gihe Leta ya Congo yanze ko bagirana ibiganiro umutwe wa M23 watangaje ko bazarwana nayo kugeza ku iherezo, mu itangaza uyu mutwe washyize hanze , uvuga ko amahitamo yabo ari ibiganiro bigamije gucyemura ibibazo bafite , ariko ko nibadakunda bazakomeza kurwana kandi ko batazigera bahunga nk’ uko byagenze mu 2013.

Uyu mutwe wavuze ko “ udateganya gusubira mu nkambi z’impunzi ahubwo igomba kwirwanaho ukarinda abaturage.”

Bwana Bertrand Bisiimwa , Umuyobozi w’ uyu mutwe yavuze ko “Ufite imbaraga azatsinda kandi Kinshasa itazongera gusaba uyu mutwe kuva mu duce yatakaje.”

Uyu mutwe wamenyesheje Umuryango Mpuzamahanga ko ku wa 8 Ugushyingo 2022, Ingabo za Leta ya Congo zakoresheje indege z’intambara zisuka ibisasu mu duce dutuwe n’abaturage, zica abasivili abandi barahunga.Nta mibare y’abishwe n’izi ndege irajya ahagaragara, gusa amakuru aturuka ahatewe amabombe avuga ko hari abaturage bapfuye abandi barakomereka.

M23 yavuze ko ibyakozwe na FARDC ari ibyaha by’intambara bishyira mu kaga ubuzima bw’abaturage benshi mu bice igenzura kandi bibangamira ibikorwa by’ubutabazi.

Related posts